Kimironko: Medi Motel yafunzwe izira isuku nke
Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo bwafunze Medi Motel iherereye mu murenge wa Kimironko, nyuma yo kuyigenderera bitunguranye bagasanga isuku iharangwa idakwiye kugaburira abantu.
Ubuyobozi bw’aka karere butangaza ko butazihanganira umwanda nk’uko basanzwe muri iyi motel, nk’uko umuyobozi w’akarere, Pierre Masozera, yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki 2/12/2014.

Yagize ati “biteye isoni biranagayitse cyane kubona umuntu ufite resitora ugaburira imbaga y’Abanyarwanda ariko ahantu atunganyiriza ibyo kurya biteye isoni cyane. Niyo mpamvu twafashe gahunda yo kumufungira kugira ngo abanze yuzuze ibyangombwa byose.
Namara kubyuzuza byose tuzamusura isuku nitubona igeze ku ntambwe igaragara tuzamufungurira akomeze ibikorwa bye.”

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo yakomeje atangaza ko bazakomeza iki gikorwa batunguranye abafite amaresitora n’amahoteli, kugira ngo barebe uko amabwiriza bahawe yubahirizwa. Iyi hoteli kandi izacibwa amande bitewe n’inshuro yihanangirijwe, amafaranga ahera ku bihumbi 50 kuzamura.
Ubyobozi bw’akarere ka Gasabo n’ikipe ishinzwe isuku n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge itandukanye igize aka karere kandi banasuye amaresitora atandukanye, aho basanze amwe agerageza ku isuku bakayasaba kongera andi bakayaha igihe ntarengwa cyo kwisubiraho.

Umwe mu bakorera resitora basanze yaragerageje kwisubiraho, yitwa Kimironko Vision Restaurant, yatangaje ko gucibwa amande ya buri kanya byatumye bisubiraho ubu bakaba batakikanga gufungirwa.
Ati “ubu dusigaye dukora dutuje kuko mbere twabaga twikanga ko baza kudufungira ariko aho tugiriye isuku n’abakiriya basigaye bariyongereye”.

Iri tsinda kandi ryanafunze bimwe mu birombe bikorera mu murenge wa Kinyinya byacukuraga umucanga mu buryo budakurikije amategeko.
Iki gikorwa kizakomeza hagenzurwa isuku n’umutekano mu bikorwa bikorerwa muri aka karere, kuko mu myaka ibiri ishize yikurikiranya kaje ku mwanya wa mbere mu kugira isuku ku rwego rw’igihugu.

Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|