Kimihurura: Urubyiruko 300 rwo muri EAC rwifatanyije n’abaturage mu muganda

Urubyiruko rugera kuri 300 ruturutse mu bihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), rwifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Kimihurura mu, mu karere ka Gasabo, mu gikorwa cy’umuganda wabaye ku wa Gatandatu tariki 31/08/2013.

Iyi mbaga y’abantu yahuriye mu gikorwa cyo gutunganya agace kimuwemo abantu kahoze kitwa Kimicanga, aho bahakoreye isuku itandukanye.

Urubyiruko n'abaturage bari mu gikorwa cy'umuganda.
Urubyiruko n’abaturage bari mu gikorwa cy’umuganda.

Mapambano Nyiridandi, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimihurura, yashimiye iki gikorwa anaha ikaze uru rubyiruko rwagendereye u Rwanda ariko rukiyemeza gutanga umusanzu wabo mu gusukura umujyi wa Kigali.

Yabasabye ko nk’abanyeshuri beza, bagomba kumenyekanisha icyo gikorwa kimwe n’ibindi babona ko ari byiza bakabijyana n’iwabo.

Nyuma y'umuganda bashyizeho morale.
Nyuma y’umuganda bashyizeho morale.

Yatangaje ko umuganda ari umwihariko ku Rwanda, ibikorwa bikorwa mu muganda bikaba bizamura abaturage kandi bakaba ari nabo bihitiramo ibyo bazakora bibafitiye akamaro.

Uwaruhagarariye abashyitsi yishimiye uko bakiriwe banashima gahunda za Leta y’u Rwanda n’uburyo zishyirwa mubikorwa.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka