Kimihurura: Gahunda “Ndi Umunyarwanda” izaharurira inzira abakibyiruka
Ubuyobozi n’abaturage bo mu murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo, baremeza ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” izabaha umwanya wo kubohoka ku Banyarwanda kandi abakuru bakabwiza ukuri amateka y’u Rwanda abakiri bato kugira ibyabaye nabo bitazababaho.
Aba baturage bagaragaje uruhare rwabo mu gufasha abakiri bato kugira ngo bakure batagendera ku moko cyangwa amacakubiri nk’ababyeyi babo, nk’uko byasobanuwe n’umwe mu bari bitabiriye ibiganiro byo gutangiza iyi gahunda muri uyu murenge, kuri uyu wa Mbere tariki 25/11/2013.
Yagize ati “Mu bana ndera n’abo mpura n’abo mbagaragariza uruhare rw’Abanyarwanda mu iterambere ry’igihugu cyabo batitaye ku by’amoko, kuko nta cyiza amoko yagejeje ku Banyarwanda icyo yabaganishijeho ni ubwicanyi bwabaye.”

Undi mukecuru nawe ugaragara ko akuze, uniyemerera ko yabaye mu bihe bibi byose u Rwanda rwanyuzemo, yatangarije Kigali Today ko urubyiruko rw’iki gihe rukwiriye kwirengagiza amateka y’ababyeyi babo bakabana bakundanye kandi bagaharanira guteza imbere igihugu cyabo.
Ubuyobozi buvuga ko iyi gahunda ari umwanya wo guha urubuga rw’Abanyarwanda kuvuga ukuri ku mateka y’u Rwanda kugira ngo n’abakiri bato bamenye ukuri ibyabaye ntibizongere, nk’uko byatangajwe na Simeon Rwinikiza, wari uhagarariye umuyobozi w’umurenge.
Ati “Leta irakora uko bishoboka byose kugira ngo ishyireho gahunda n’umurongo mwiza wa politiki wo kugorora amateka no kuyavuga ukuri. Noneho no kugaragaza ko n’ubwo amateka mabi yabaye nk’uko Perezida yabivuze, yavuze ko tudashobora kuyahindura ariko dushobora guhindura ejo hacu hazaza.”

Muri gahunda zaranze uyu munsi wo gutangiza gahunda “Ndi Umunyarwanda”, hatanzwe ibiganiro bibiri ku mateka y’u Rwanda mbere no muri Jenoside no ku bumwe n’ubwiyunge.
Abaturage bahawe umwanya batanga ubuhamya ku mateka yabo n’ibyo babonye, abandi bakuze bagira inama bakurikije isesengura bagiye bakora ku mibanire y’Abanyarwanda.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu mushinga wavuye mu bushake bw’abanyarwanda Imana iwuhe umugisha gusa tuzirinde kubikora bya Nyirarureshwa.
Hose iyo gahunda nihakwire maze ngo wirebere ngo abanyarwanda barabana nta nkomanga ku mitima..mukomereze aho mwa Ntore mwe..