Kimicanga: Abatarimuka babangamiwe n’imvura
Abaturage batarimuka mu gice cya Kimicanga cyegereye ku gishanga mu karere ka Gasabo, kivuga ko ahamaze gusenywa haruguru yabo, ngo imvura iyo iguye bahura n’ingorane zikomeye cyane.
Joseph Ndayambaje ni umuturage utuye mu gace katarasenywa, avuga ko iyo imvura iguye imanukana ibyondo by’ahasenywe bikabangiriza bikomeye.
Ndayambaje kimwe n’abagenzi be batuye muri aka gace, bavuga ko ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo bwabijeje y’uko bagomba kwishyurwa vuba ariko ngo barategereje baraheba.
Ikindi bagaragaza kibakomereye cyane, ngo n’uko amazu yabo arimo kubagwaho kubera gusaza, nyamara bakaba barabujijwe kuyavugurura.

Ndizeye Willy umuyobozi w’akarere ka Gasabo, avuga ko icyi kibazo bakizi ndetse bakaba banashakisha uko kigomba gukemuka.
Agira ati “aha hantu nibyo koko twatinze kubishyura, ariko igice kinini n’icyo tumaze kwishyura, abasigaye nabo amafaranga yabo ari mu ngengo y’imari kuburyo azaboneka bidatinze”.
Kwimura abatuye agace ka Kimicanga bizatwara amafaranga agera kuri miliyari enye ariko imidugudu itatu muri ine igize ako gace yamaze guhabwa ingurane.
Ndizeye avuga ko uko ubushobozi buzagenda buboneka ari nako bazagenda bakomeza no kwimura utundi duce tugituye mu kajagari.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|