Kimicanga: Abana babiri bagwiriwe n’inzu umwe yitaba Imana

Abana babiri b’abahungu bagwiriwe n’inzu mu kagali ka Kamukina, umurenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo (aho bakunda kwita Kimicanga), mu ijoro rishyira tariki 13/03/2012 maze umwe muri bo ahita yitaba Imana ako kanya.

Ihirwe Sango Landry, umwana w’ umwaka umwe niwe wahise witaba Imana, naho Ivan Mugisha ufite imyaka 4 we yabashije kurokoka ndetse nta n’ igikomere yagize.

Aba bana bagwiriwe n’inzu y’umuturanyi wabo wari watangiye igikorwa cyo gusenya inzu ye, kugira ngo yimuke maze hazakorerwe ibindi bikorwa. Iyo nzu yayisenye ahereye mu musingi w’inzu, maze mu ma saa saba z’ijoro igwira aba bana.

Azabe Jean Nepomuscene, nyirarume w’aba bana, avuga ko kuba aba baturanyi babo baratinze kwimuka ari uburangare bukabije dore byanavuyemo gutwara ubuzima bw’umwana wabo.

Akarere ka Gasabo kihutiye gutabara aba bagize ibyago babaha ubufasha bw’ibanze, ndetse kanafasha mu gikorwa cyo gushingura nyakwigendera; nk’uko byatangajwe n’ umuyobozi wungirije ushinzwe Imari n’ ubukungu mu karere ka Gasabo, Jean Claude Munara.

Uyu muyobozi avuga kandi ko bahise bahagarika ibikorwa byo gusenya amazu, mu rwego rwo gukumira impanuka, kandi hafashwe icyemezo cyo kuzajya bakurikirana uburyo ibi bikorwa bikorwa kugira ngo bidatwara ubuzima bw’abantu.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka