Kiliziya yizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe Filozofiya, inibuka Musenyeri Alexis Kagame

Kiriziya Gatolika yahimbaje umunsi mpuzamahanga wahariwe Filozofiya (Philosophie), inibuka Musenyeri Alexis Kagame, wagize uruhare mu guteza imbere ubwo bumenyi mu Rwanda, wujuje imyaka 40 yitabye Imana.

Ni umuhango wabereye muri Seminali nkuru Philosophicum ya Kabgayi
Ni umuhango wabereye muri Seminali nkuru Philosophicum ya Kabgayi

Ni umuhango wabereye muri Seminali Nkuru Philosophicum y’i Kabgayi ku wa Gatanu tariki 21 Mutarama 2022, ari nayo izwiho kugira umwihariko wo kwigisha amasomo ajyanye na Filosofiya mu Rwanda.

Musenyeri Alexis Kagame, ufatwa nk’umwe mu bahanga muri Filozofiya, yashimiwe ibikorwa byamuranze mu guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda n’umuco nyarwanda, dore ko yanditse ibitabo binyuranye n’ubu Abanyarwanda bakigenderaho.

Musenyeri Firipo Rukamba, Perezida w’Inama y’Abepisikopi akaba n’Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare witabiriye uwo muhango, yashimiye cyane Musenyeri Alexis Kagame ku ruhare yagize mu iterambere ry’umuco nyarwanda.

Yagize ati “Nishimiye uyu munsi wahariwe kwibutsa inyandiko za Musenyeri Alexis Kagame, no kumuha icyubahiro, ni umwe mu banditsi bakomeye b’Abanyarwanda, wamenyekanishije umuco nyarwanda n’imibereho y’Umunyarwanda”.

Uretse Musenyeri Filipo Rukamba washimye ibikorwa byaranze Musenyeri Alexis Kagame, hari n’abandi bahanga muri Filosofiya bamushimiye cyane basaba ko Kiliziya yagirana ubufatanye na Leta, mu kumenyekanisha no gusigasira inyandiko za Musenyeri Kagame.

Kajuga Jerôme ati “Tuboneyeho umwanya wo gusaba inzego za Kiliziya na Leta ko bafatanya mu kumenyekanisha no gusigasira umurage n’inyandiko bya Musenyeri Alexis Kagame, kuko bibitse ubukungu n’ubuhanga byagirira akamaro abantu muri iki gihe.

Filozofiya ifatwa nk’ubumenyi bwa mbere bwabaye ku isi, ni nka bumwe mu buryo bwo gushyira inyurabwenge mu mitekerereze ya muntu, bikamufasha gutekereza neza kugira ngo abashe gushyira mu gaciro no gusubiza amaso inyuma yibaza ku mibereho y’isi n’inkomoko ya muntu.

Musenyeri Alexis Kagame yarize kugeza ku rwego rw’impamyabumenyi ihanitse muri Filizofiya (Doctorat) yakuye muri Kaminuza yitiriwe Mutagatifu Geregori mu mwaka wa 1956, impamyabumenyi yabonye mu myaka ine yari yize, aho yakiriwe nk’umunyeshuri udasanzwe.

Musenyeri Filipo Rukamba yashimye ubutwari bwaranze Musenyeri Alexis Kagame
Musenyeri Filipo Rukamba yashimye ubutwari bwaranze Musenyeri Alexis Kagame

Nyuma yo kubona impamyabumenyi yigishije muri kaminiza zinyuranye zirimo Kaminuza nkuru y’u Rwanda no muri Kaminuza zikomeye zo mu bindi bihugu, anandika ibitabo binyuranye birimo, La philosophie bantu de l’être, Inganji Karinga (1943), Isoko y’Amäjyambere, 3 vol. (1949–51), La Poésie dynastique au Rwanda (1951).

Hari kandi Introduction aux grands genres lyriques de l’ancien Rwanda (1969), La Philosophie Bantu comparée (1976), Umulirimbyi wa Nyili-ibiremwa, gikubiye mu bitabo 3 (1950), Matabaro Ajya Iburayi (1938–39), Umwaduko w’Abazungu muli Afrika yo hagati (1947), Indyoheshabirayi n’ibindi.

Alexis Kagame yavutse ku ngoma ya Yuhi V Musinga, tariki ya 15 Gicurasi 1912 i Kiyanza, mu Buliza, Umurenge wa Murambi, Akarere ka Rulindo, Intara y’Amajyaruguru, atabaruka tariki ya 2 Ukuboza 1981 ubwo yari arwariye mu bitaro by’i Nairobi muri Kenya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza kwibuka Musenyeli Kagame.Kubera ko yadusigiye umurage ukomeye cyane muli Culture,Sciences,etc...Yali intiti.Gusa ijambo ry’imana ryerekana ko akenshi human philosophy itandukanye n’uko imana ibona ibintu.Igatuma abantu bateshuka ku mahame y’imana,yo yonyine atujyana ku buzima bw’iteka.Urugero ni Greek philosophers bahimbye ko mu mubiri wacu habamo roho idapfa.

kagabo yanditse ku itariki ya: 24-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka