Kiliziya ya Rukara yafunzwe kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Ku wa Gatandatu tariki ya 12 Kamena 2021, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, yandikiye ibaruwa Padiri mukuru wa Paruwase Gatolika ya Rukara, amumenyesha ko gusengera muri iyo Kiliziya bihagaritswe.

Impamvu yihagarikwa ry’iyo Kiliziya ya Paruwase Gatolika ya Rukara, ngo ni uko ubwo hasomwaga Misa yo gushyingura kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kamena 2021, ngo amabwirizwa yafatiwe mu myanzuro y’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yo ku itariki 31 Gicurasi 2021 atubahirijwe muri icyo gitambo cya Misa.

Ngo ni amabwirizwa avuga ko urusengero rutagomba kurenza 50% by’ubushobozi bwarwo bwo kwakira abantu, aho ndetse no mu ngingo ya 2 ivuga ko mu mihango yo gushyingura itagomba kurenza abantu 30.

Uwo muyobozi amenyesha Padiri mukuru ko muri iyo misa, umubare witabiriye urenga ugenwa n’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri , bityo iyo Kiliziya ikaba ifunzwe by’agateganyo, uwo muyobozi abimenyesha inzego zinyuranye zirimo Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ka Kayonza na Antoine Cardinal Kambanda, Umuyobozi wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo akaba na Arkiyepiskopi wa Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka