Kiliziya irenze amoko n’ivangura - Mme Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame avuga ko Kiliziya irenze amoko n’ivangura iryo ari ryo ryose kuko ahubwo ibereyeho kunga abantu.

Yabivuze kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2019 ubwo yari yitabiriye umuhango wo kugaragaza ibikorwa bya Kiliziya Gatolika mu bumwe n’ubwiyunge mu myaka 25 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ihagaritswe.

Madamu Jeannette Kagame yabwiye Abihayimana ko bagombye gukora nka Yezu, kuko we yakoraga igikorwa cyo kunga abantu n’Imana.

Agira ati "Bakirisitu mwese, bashumba ba Kiliziya Gatolika, mufite amahirwe y’ikirenga kuko mufite Yezu. Muzakomeze mukurikize uko yitanze atitangiriye itama yunga abantu n’Imana iyo bava bakagera hose".

Ati "Icyo tubifuriza ni ukudacogora kumwiga ingiro n’ingendo no gukomeza gusangira isano isumba iy’amaraso. Kuko n’ubundi Kiliziya irenze kure amoko n’irindi vangura iryo ari ryo ryose, ahubwo Kiliziya ishinzwe roho, ishinzwe ubwoko bw’Imana ari bwo kiremwa muntu kandi nta vangura, mbifurije rero gukomeza kuba abarobyi b’abantu n’abagabuzi b’amahoro mwibuka ko kubaho ari ukubana."

Yakomeje avuga ko umuntu agomba kubanza kwiyunga na we ubwe, akiyunga n’abandi nuko akabona kwiyunga n’Imana nk’uko ijambo ryayo ribivuga.

Yongeyeho ko ibyakozwe ari byinshi mu bumwe n’ubwiyunge ariko ko hakiri ibyo gukora.

Ati "Turashimira Kiliziya Gatolika kuba yaragendanye na Leta mu kunga abayoboke bayo n’Abanyarwanda muri rusange. Ibimaze gukorwa ni byinshi ariko urugendo ruracyari rurerure. Dukomeze ibiganiro byiza mu miryango remezo twimakaza ubutabera bwunga no gusakaza umuco w’amahoro".

Ibyo biganiro byitabiriwe n’ingeri z’abantu batandukanye biganjemo Abihayimana ndetse n’abakuriye imiryango inyuranye ikora muri gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge.

Impungenge zakomeje kugaragazwa n’abitabiriye ibyo biganiro ni ingengabitekerezo ya Jenoside ikiri muri bamwe mu babyeyi bakanayicengeza mu bana babo. Aho ngo ni ho hagomba gushyirwa imbaraga na buri wese ngo birangire kuko benshi muri abo bana bibababaza.

Amafoto: Plaisir Muzogeye

Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza ko Mutugezaho amakuru meza murakoze turabakurikiye.

alias yanditse ku itariki ya: 5-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka