Kiliziya Gatulika yiteguye kuzafasha abakirisitu kwizihiza Pasika muri ibi bihe bidasanzwe

Mu gihe Abakristu Gatulika bari mu gihe cy’igisibo gitegura umunsi mukuru wa Pasika, Kiliziya Gatulika mu Rwanda yagennye uburyo abakirisitu bayo bazakurikirana misa kuri Pasika.

Kiliziya Gatulika yageneye abakirisitu bayo uburyo bazakurikira misa ku munsi mukuru wa Pasika
Kiliziya Gatulika yageneye abakirisitu bayo uburyo bazakurikira misa ku munsi mukuru wa Pasika

Ni mu gihe amabwiriza ya Leta y’U Rwanda yategetse abanyamadini n’amatorero kuba bafunze insengero mu gihe isi ikomeje kwibasirwa n’icyorez cya Coronavirus.

Umuvugizi wa Kiliziya Gatulika mu Rwanda, Musenyeri Phillipe Rukamba, yatangaje ko nubwo bigoranye ariko Kiliziya izirikana abakirisitu bayo, aho abapadiri n’abasenyeri bazajya bageza ku bakirisitu misa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yagize ati “Tugiye kohereza itangazo ribwira abakirisitu yuko mu gihe cya Pasika, abapadiri, abasenyeri cyane cyane abapadiri bakuru, bazasomera misa mu makiriza atarimo abantu, ariko babwire abakirisitu amasaha izo misa zizasomerwaho babashe gukurikira bakoresheje ikoranabuhanga”.

Yakomeje avuga ko bakomeje kwifashisha n’itangazamakuru kugira ngo bakomeze kugaburira abakirisitu babo ijambo ry’Imana.

Yagize ati “Muri ibi byumweru bibiri, nko ku cyumweru twacishije misa kuri televiziyo y’u Rwanda, twavugiye misa kuri Radio Maria, Isango Star, mbese dukoresha itangazamakuru kugira ngo tugere ku bakirisitu benshi bashoboka”.

Kiliziya Gatulika kandi irashishikariza abakirisitu bayo n’Abanyarwanda muri rusange, gukomeza gukurikiza amabwiriza bahabwa n’inzego z’ubuzima ndetse n’umutekano kugira ngo hirindwe ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.

Kugeza ubu mu Rwanda nk’uko Minisiteri y’Ubuzima ibitangaza, hamaze kwandura abantu 36.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

PASIKA ni umunsi ukomeye cyane muli Kiliziya Gatolika.Bayizihiza ku Cyumweru buri gihe.Ikabibutsa "Izuka rya Yezu".Gusa ntabwo bihuye nuko Bible ivuga.Icya mbere,Bible ntabwo idusaba kwibuka "izuka rya Yezu",ahubwo idusaba “kwibuka URUPFU rwe” nkuko 1 Abakorinto 11:26 havuga.Icya kabiri,Bible ivuga itariki nyayo yo Kwizihiza Pasika.Ni le 14 NISAN (muli Calendar y’Abayahudi) nkuko Kubara 28:16 havuga. Yezu n’Intumwa ze,bizihije Pasika le 14 Nisan mu mwaka wa 33,ariwo munsi yapfuye.Yezu ntabwo yadusabye kwibuka "izuka rye”,ahubwo yadusabye kwibuka URUPFU rwe. Kwizihiza Pasika ku Cyumweru,ni abantu babishyizeho,mu mwaka wa 325,muli Concile de Nicee.Bitandukanye nuko Bible idusaba kwizihiza URUPFU rwa Yezu,le 14 NISAN.Nkuko Matayo 15:9 havuga,gukora ibintu bidahuje n’uko Bible ivuga,bituma Imana itakwemera.Uyu mwaka,le 14 NISAN 2020,izahura na le 07/04/2020,kuli Calendar dukurikiza y’Abaroma.Bizaba ari Kuwa Kabiri.Igihe Abayahudi bazaba barimo kwizihiza Pasika yabo,nibwo Abakristu nabo bazaba barimo kwizihiza "Urupfu rwa YEZU",isaha ya nimugoroba nkuko YEZU yabigenje n’Intumwa ze.

munyemana yanditse ku itariki ya: 24-03-2020  →  Musubize

Pasika yabizera ni kristu , mugisibo tuzirikana urupfu rwa yezu dukora inzira y’umusaraba hanyuma kuri pasika tukizihiza ko yaofuye akazuka.kandi bible ivuga ko utemera ko yezu yazutse ukwemera kwe na manjwe

Umutesi yanditse ku itariki ya: 25-03-2020  →  Musubize

Have wibeshya abantu kubera idini ryawe.Yesu yadusabye Kwizihiza urupfu rwe gusa.Umunsi mwizihiza wa Pasika,muvuga ko muba mwibuka Izuka rya Yezu.Ntabwo aribyo,kubera ko yadusabye kwizihiza URUPFU gusa gusa.Ibindi wa mugani wawe ni amanjwe.

karekezi yanditse ku itariki ya: 25-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka