Kiliziya Gatolika yashyize umucyo ku byo Papa yatangaje ku babana bahuje igitsina

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda bwatanze umucyo ku butumwa buherutse gutangazwa n’ibiro bya Papa bishinzwe Ukwemera Gatolika i Roma binyujijwe mu rwandiko rwitwa Fiducia Supplicans (Ukwizera kwambaza Imana), butangaza ko Kiliziya idashobora guha umugisha umubano w’ababana bahuje igitsina kuko byaba bivuguruza itegeko ry’Imana n’umuco w’Abanyarwanda.

Abepisikopi Gatolika mu Rwanda bashyize umucyo ku biherutse gutangazwa na Papa Francis
Abepisikopi Gatolika mu Rwanda bashyize umucyo ku biherutse gutangazwa na Papa Francis

Ni ubutumwa benshi bashingiyeho bacyeka ko Kiliziya Gatolika yemeye umubano w’abahuje igitsina, ndetse bamwe batekereza ko abo bantu bemerewe gusezerana muri Kiliziya Gatolika.

Itangazo ryashyizweho umukono n’abayobozi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda tariki 21 Ukuboza 2023 rivuga ko guha umugisha umugabo n’umugore babana mu buryo butemewe na Kiliziya bitagomba kwitiranywa n’isakaramentu ryo gushyingirwa nk’uko kubana kw’abantu bahuje igitsina bihabanye rwose n’amategeko y’Imana n’umuco w’Abanyarwanda kandi kuba umugisha wahabwa ababana bahuje igitsina byatera urujijo ku isakramentu ry’ugushyingirwa.

Abayobozi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda bavuga ko urwo rwandiko, Fiducia Supplicans, rutagiye guhindura inyigisho za Kiliziya zijyanye n’umugisha w’isakramentu ry’ugushyingirwa gutagatifu kuko uwo mugisha w’Isakramentu ugenewe umugabo n’umugore bahujwe n’urukundo ruzira gutana kandi rugamije kubyara.

Bagira bati "Umugisha ni ukwiyambaza Imana no kuyisaba inema yayo dusabira umuntu cyangwa ikintu. Umugisha ugamije gutagatifuza, gukiza no gufasha umuntu guhinduka. "

Bakomeza bavuga ko bakurikije impaka n’impungenge zatewe na Fiducia Supplicans, hakenewe inyigisho zimbitse zafasha kurushaho kumva neza impuhwe z’Imana zigamije gukiza, agaciro k’isakramentu ry’ugushyingirwa n’ubwoko bw’imigisha itangwa.

Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ikaba imenyesha Abasaserdoti, abiyeguriyimana, abakristu bose n’abantu b’umutima wubaha Imana, ko inyigisho za Kiliziya ku gushyingirwa gikristu zitahindutse.

Itangazo bashyize ahagaragara rigira riti "Kiliziya ntishobora guha umugisha umubano w’ababana bahuje igitsina kuko byaba bivuguruza itegeko ry’Imana n’umuco wacu."

Itangazo risaba Abasaserdoti, abiyeguriye Imana n’abandi bakristu bose bakora ubutumwa kuba hafi no guherekeza urubyiruko n’ingo z’abashakanye gukomeza guha agaciro isakramentu ry’ugushyingirwa n’ubudahangarwa bwaryo butagatifu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Kiriziya yashinzwe na Christu, si umuntu Kandi ifite ubudahangarwa, uzayivangira agashaka kugoreka Bible azabibazwa. Abakristu turusheho gusenga tutarebye ibyo Papa yavuze. Nshimire abayobora kiriziya mu Rwanda kubutwari bagaragaje bwo kubaha isacramentu ryo gushyingirwa hagati y’ umugabo n’ umugore.

Beathe yanditse ku itariki ya: 23-12-2023  →  Musubize

Iyo ni surprise ya mbere Vatican ibakoreye mutegereze nta karaba kuko abantu bihaye kwanga icyo biblia ivuga bahomboka inyuma yubushobozi bwumuntu hasigaye kubona ingaruka izava mu byanditse muri gatigisimu p.126 Uwiteka ahe umutima wubushishozi abamwambaza mwese

Emile yanditse ku itariki ya: 23-12-2023  →  Musubize

Ubwo se aracyari "Nyirubutungane?"; infallible n’ibindi byinshi? Abo se bo baracyari mu bwatsi bwe? Ubwo erega havutse indi mouvement!?

Nzabandora yanditse ku itariki ya: 23-12-2023  →  Musubize

Ntabwo Kiliziya Gatolika yashyize umucyo ku byo Papa yatangaje,ahubwo yavuguruje Paapa.Kandi rwose ni ubutwari.Kwanga kwemera ikintu cyose bible ibuzanya.Niyo cyaba kivuzwe na Paapa.

masabo yanditse ku itariki ya: 22-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka