Kiliziya Gatolika yashimye ubuyobozi bw’u Rwanda
Abagize Kiliziya Gatolika by’umwihariko Abakaridinali, Abasenyeri n’abapadiri baturutse mu bihugu bitandukanye muri Afurika, bashimiye ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame bwashyize imbaraga mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda.

Ni bimwe mu byagarutsweho mu Ihuriro ry’Inama ya 20 y’Abepisikopi muri Afurika na Madagascar (SECAM), yitabiriwe n’abakaridinali, abasenyeri ndetse n’abapadiri baturutse mu bihugu bitandukanye muri Afurika.
Ni inama yabimburiwe n’igikorwa cyo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bunamira inzirakarengane ziharuhukiye, cyabaye ku munsi wa mbere wayo tariki 30 Nyakanga 2025, ikaba yatangijwe ku mugaragaro ku mugoroba wo ku wa kane tariki 31 Nyakanga 2025, na Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva.
Nyiricyubahiro Cardinal Peter Kodwo Appiah Turkson, Umunya-Ghana ukorera ubutumwa i Roma, ni we watuye igitambo cya Misa itangiza inama ya SECAM, muri Paruwasi ya Regina Pacis.
Uretse Minisitiri w’Intebe, iyi nama yanitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, uw’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana n’uw’umutekano Dr. Vincent Biruta. Hari kandi Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) Dr. Doris Uwicyeza Picard, hamwe na Minisitiri mu biro bya Minisitiri w’Intebe Ines Mpambara, bari bahagarariye inzego za Leta.
Umunyamabanga Mukuru wa SECAM, Rev. Fr. Rafael Simbine, yagaragaje ko inshuro zose iri huriro rimaze kuba, ryabafashije kurushaho kwizera no kwemera.
Yagize ati “Buri nama yagize uruhare mu guteganya igenamigambi rya Kiliziya muri Afurika. Uyu munsi tuributswa inama z’amateka zabaye kuko zagiye zidufasha mu kwiyemeza gukomeza umurage w’ukwemera, ukwizera no kudacika intege.”

Mu ijambo rye, Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yavuze ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ihuye n’intego y’Inama Nkuru ya SECAM, yo kwimakaza ubumwe, amahoro n’iterambere, ikaba inafite agaciro gakomeye ku Itorero mu Rwanda no ku gihugu muri rusange, bitewe n’amateka mabi yakiranze arimo amacakubiri ya politiki, ivangura rishingiye ku moko byahembereye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati “Si impanuka kuba mwarahisemo ko Inama rusange ya SECAM ibera mu Rwanda muri uyu mwaka twizihizamo yubile ebyiri. Hari igihe Kiliziya yasaga n’iyacitse intege kubera amateka mabi ya politiki y’amacakubiri byagejeje kuri Jenoside. Ariko kandi mu myaka 31 ishize twagize ubuyobozi bwiza bwashyize imbaraga mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge. Dufite byinshi byo gusangiza abandi kuri iyi nsanganyamatsiko ikubiye mu mutima wa SECAM.
Yunzemo ati “Turashimira byimazeyo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku buyobozi bwe bwiza n’ubushake bwa politiki yagaragaje, mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu gihugu. Natwe nk’Itorero, twagize uruhare mu rugendo rwo kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda”.
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyuma, yabashimiye kuba barahisemo u Rwanda nk’ahantu habera iyi nama, kuko ari ikimenyetso cy’ubumwe n’ubutumwa bukomeye bwerekana umuhate wo gusangira indangagaciro z’icyizere, ubumwe n’amahoro.
Yagize ati “Insanganyamatsiko y’iyi nama, ni ngombwa kandi ifite agaciro muri iki gihe ku Rwanda ndetse no mu bihugu byinshi bya Afurika, kuko yerekana urugendo twanyuzemo rwo kongera kubaka Igihugu cyacu, guhuza abaturage bacu no kwiyubakira ejo hazaza h’icyubahiro n’ubutabera.”

Yunzemo ati “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwanda twiyemeje guhindura Igihugu hagamijwe ubumwe, kubazwa inshingano no gufashanya. Uwo musaruro wagiye ugerwaho atari kubera urwego rwa Leta gusa, ahubwo n’ubufatanye bukomeye n’inzego zitandukanye zirimo iz’abihayimana”.
Yanashimiye uruhare rw’abanyamadini, cyane cyane Kiliziya Gatolika ku musanzu wayo mu rugendo rw’impinduka zigaragara mu mateka n’ubuzima bw’Igihugu binyuze mu burezi, ubuzima rusange n’ubumwe mu miryango.
Iyi nama yitabiriwe n’Abakardinali 13, Abasenyeri 100, abapadiri barenga 70 n’Abalayiki, muri rusange bose bakaba barenga 200.
Uretse ibiganiro binyuranye bizagaruka ku nsanganyamatsiko y’uyu mwakaigira iti “KIRISTU ISOKO Y’AMIZERO, UBUMWE N’UBWIYUNGE N’AMAHORO: Icyerekezo cya Kiliziya-Umuryango w’Imana muri Afurika mu myaka 25 iri imbere (2025-2050)”. Biteganyijwe ko izanatorerwamo Komite y’Ubuyobozi bushya bwa SECAM.
Iyi nama izasorezwa i Kibeho tariki 3 Kanama 2025, ahazaturirwa Igitambo cya Misa izaba yitabiriwe n’Urubyiruko rurenga ibihumbi 20,000 rwo hirya no hino mu gihugu.



Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|