Kiliziya Gatolika Orthodoxe yungutse abakirisitu 126
Mu gihe kiriziya ya Orthodoxie imaze igihe gito igeze mu Rwanda, kuri uyu wa 13/12/2014 habatijwe abakirisitu 126 bo muri paruwasi enye zigize akarre ka Kirehe basabwa guhora bameze nk’ifi mu mazi.
Bishop Byakatonda Innocentions uyobora Orthodoxie mu Rwanda no mu Burundi yagize ati “urabizi ifi iba mu mazi uyikuye mu mazi yapfa namwe rero muhore mu meze nk’ifi ntimuve mu mazi ngo mwumuke ibyo bivuga guhorana imico myiza nk’ababatije kuba muri mu rusengero kuba mufite urukundo mwicisha bugufi muhore muri bashya”.

Yakomeje avuga ko guhinduka kw’abakristu bigomba guhera ku bayobozi babayobora barangwa n’urukundo n’imico myiza.
Ati “nidushaka guhindura abantu bihere kuri twebwe twakwibaza tuti turahindura abandi twe tumeze dute? Ese niba uri umubyeyi ntiwifuza ko abana bawe babaho neza bagatera imbere? nanjye nk’umubyeyi, Umusenyeri ndifuza ko abakristu batera imbere mbaha urugero rwiza”.

Nyuma yo kwinikwa mu mazi menshi bamwe mu babatijwe baravuga ko bahindutse bashya kandi bagiye kubitoza abandi babakangurira kubatizwa bityo bagaca ukubiri n’ingeso mbi.
Mukadusabe Donatha ati “kubera ko nabatijwe ndumva ibyaha byanjye byose byasigaye mu mazi, nahindutse umuntu mushya ingeso mbi zose naziretse zirimo gutongana, kurwana, ndumva ndi mushya”.

Kiriziya ya Orthodoxie yageze mu Rwanda itangiriye i Nyamata muri 2009. Mu mwaka wa 2012 nibwo yatangiye kumenyekana ubu ikaba imaze kugira abakrisitu basaga 500 abapadiri batatu n’umudiyakoni umwe.
Itandukaniro hagati ya Gatolika Orthodoxe na Gatolika ya Roma
Umuhuzabikorwa wa Orthodoxie mu Rwanda, Tuyisenge Fidèle Anastazius, avuga ko izina Kiriziya Gaturika bose barihuriyeho kandi bagahurira ku masakaramentu arindwi, gusa ngo batandukaniye ku mahame make Kiriziya ya Roma yagiye ihindura.
Mbere Kiriziya Gaturika ku isi yari igizwe na Diyoseze 5 zikomeye: Alexandrie, Constantinople, Jeruzalemu, Antioche na Diocese ya Roma.

Ngo mbere izo Diyoseze zarahuraga bagafatira ibyemezo hamwe nyuma Doyoseze ya Roma imaze kubona amafaranga menshi Papa wa Rome atangira gutegeka agatanga amabwiriza ashyiraho n’andi mahame nuko mu mwaka wa 1054 izo diyoseze zose zifata umwanzuro wo kwiyomora kuri Diyosezeya Roma.
Izo diyoseze enye zasigaye zikorera hamwe zibyara Kiriziya ya Orthodoxie igendera ku mahame ya kera nko kubatizwa mu mazi. Abagaturika b’i Roma bo bagiye bahindura byinshi bava muri traditionaliste bashyiramo utuntu twa modernité nko kubatiza ku gahanga.

Mu yandi mahame baravuga ko muri Orthodoxie ushobora kuba padiri ufite umugore cyangwa ugahitamo kuba Padiri utarashatse ngo abo batashatse nibo batorwamo Abepisikopi.
Muri Afurika bafite kominote yitwa Patriarcat iyobowe na Papa cyangwa Patriarche Theodoros wa kabiri akaba afite icyicaro mu misiri (Alexandria) wicaye ku ntebe ya Mutagatifu Mariko ngo niyo mpamvu bavuga ko ari kiriziya ikomoka ku ntumwa.

Paruwasi iyo ifite umupadiri nibwo yitwa Paruwasi naho idafite umupadiri bayita Kominote. Ubu mu Rwanda hari paruwasi 3 kuko bafite abapadiri 3 na kominote 8 zenda kuba Paruwasi. Ababatijwe ejo bari baturutse muri Paruwasi ya Rwabutazi abandi baturuka muri Kominote ya Gashongora, Kiziba na Kibungo.

Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Ahaa,umva ko amadini n,amatorero aribyo bizadufasha kujya mw’ijuru.Ese Imana izakira abayoboke birihe dini iheze ab’irihe,ko bipfira amahame badapfa Imana?
Mwaramutse basomyi ba Kigalitoday.com,
Maze kubona amafoto y’ikizenga cy’amazi aba babristu babatirijwemo harimo n’abana bato, bigaragara ko ari mazi ari mabi pe!! Nkaba nsaba ko inzego z’ibanze (mu Karere ka Kirehe) zanjya zigenzura aho amadini abatiriza abantu, basanga hari impungenge ku buzima bw’abaturage bakabasaba gukora ikizenga kirimo amazi meza babatirizamo niba barahisemo kubatiriza mu mazi menshi. Naho ubundi ibi byaba ari isoko yo kwanduza indwara abanyarwanda kandi Leta igomba kugira icyo ikora kuri ibi bintu.
Murakoze.
Umusomyi wa Kigalitoday.com.
kubatizwa ni byiza yego ariko se nk’utu twana n’aya mazi asa gutya koko ntibayamira, kuki hatabaho uburyo bwo kubatirisha amazi asukuye
ubukiristu bwabo bukomeze gufasha benshi batabwihererana maze turusheo kubaka igihugu kandi tunasenga
mbega afrika we !! ubu aya madini koko niyo dukeneye ?? ubu uyu musenyeri we ntasoni afite zo kujya muri aya mazi asa gutya ?? dufite inzira ndende!!