Kiliziya Gatolika n’Itorero Anglican mu biyaga bigari bagiye gutangiza ibikorwa by’amahoro
Kiliziya Gatolika n’Itorero ry’Aba-Angilikani mu bihugu by’u Rwanda, Burundi na Congo-Kinshasa, bagiye gutangiza ibikorwa byo guharanira amahoro bizamara umwaka bikorerwa muri ibyo bihugu byose.
Amatorero yombi avuga ko adaheje andi yose yifuza kwifatanya nayo, mu gukora ubukangurambaga, amasengesho, ibiganiro n’ubushakashatsi bigamije amahoro; bikaba biteganijwe gutangirana n’ukwezi k’ukuboza k’uyu mwaka i Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
“Turashaka gufasha abaturage bo muri aka karere kurushaho kubana kivandimwe, bakubaka ubuvandimwe nyabwo, dore ko bwataye isura biturutse ku bashaka kubakoresha babiba inzangano. Tuzabafasha kugera aho buri wese yafungurira mugenzi we ikiri ku mutima”, nk’uko Umushumba wa Diyoseze ya Kibungo, Antoine Kambanda yasobanuye umushinga w’ibigiye gukorwa.
Mu gusubiza niba hari icyizere bafite cyo kuzagera ku ntego zabo mu gihe batazigezeho mu myaka 20 intambara zimaze zibera mu karere, Musenyeri Kambanda unayobora Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Kiliziya Gatolika, yavuze ati:“Twe nk’abakristu twemera ko iyo umuntu ashaka amahoro Imana ibimufashamo”.
“Abantu twese, ndetse n’abanyapolitiki turashaka amahoro, wenda uburyo tuyashakamo nibwo butandukanye; uko abantu bazagenda barushaho kumva impamvu y’amahoro bizatuma abanyapolitiki nabo bemera kujyana nabo; icyizere kirahari rero n’ubwo intambara n’imbuda bisa n’aho bifite imbaraga kurusha abavuga amahoro.”, Musenyeri Antoine.
Ahandi ashingira icyizere ngo ni uko muri iki gihe abantu bose bamaze kurambirwa iby’intambara.

Umushinga wa kampanyi y’amahoro mu Rwanda, Burundi na DR Congo, ngo wateguwe mu mwiherero w’abagize Kiliziya Gatolika na Anglican muri ibyo bihugu byose; aho ngo ku ruhande rw’u Rwanda wagejejwe kuri za Komisiyo, iy’uburenganzira bwa muntu, iy’ubumwe n’ubwiyunge, ndetse no muri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu.
Barateganya ubukangurambaga buzabera mu miryango, isengesho mpuzamatorero ndengamipaka ryo gusaba amahoro n’ubwiyunge, gutegura ibaruwa ya gitumwa izagezwa henshi hashoboka, ubushakashatsi buzatangazwa mu nsengero n’ahandi, kungurana ibitekerezo mu biganiro-mpaka, no kwandika igitabo gikubiyemo ibitekerezo n’ibyifuzo by’abaturage.
Amatorero yombi mu bihugu bitatu ngo azanakora ubuvugizi mu nzego zinyuranye z’ibihugu byose zishinzwe gufata ibyemezo, aho ngo bazajya baganira n’abashinzwe amahoro mu bihugu n’imiryango mpuzamahanga, hakazanakoreshwa amahuriro menshi mpuzamatorero, ay’imyidagaduro na ndangamuco, nk’uko Musenyeri Kambanda yabisobanuye.
Kuva aho intambara zitangiriye mu karere k’ibiyaga bigari mu myaka 20 ishize, amatorero ngo ntiyari yicaye, nk’uko Musenyeri Bahati w’Itorero rya Anglican i Bukavu muri Kivu y’amajyepfo yasobanuye ko n’ubwo izo ntambara zanga zikaba ibintu bitaba bibi cyane kurusha impungenge n’ubwoba bizibanziriza.
Musenyeri Kambanda na Bahati bakoresheje ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 19/11/2013, nyuma y’ibiganiro byahuje Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni na Musenyeri Servilian Nzamwita wa Diyoseze Gatolika ya Byumba na Musenyeri Rwaje Onesphore w’itorero rya Anglican mu Rwanda.
Iyo nama yarimo na Musenyeri Bahati wa Anglican i Bukavu muri Congo, Padiri Vicent Gasana ndetse n’ayobozi ba za Komisiyo z’ubutabera n’amahoro muri Kiliziya Gatolika n’Itorero Anglican mu Rwanda, u Burundi na Congo Kinshasa.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|