Kigeme: Impunzi zari zitangiye kwicamo ibice

Minisiteri ishinzwe kurwanya Ibiza no gucyura Impunzi (MIDIMAR) yasabye abari mu inkambi ya Kigeme mu karere ka Nyamagabe gushyira hamwe.

Iki kibazo cyagiye kigaragara muri iyi nkambi aho impunzi zaturutse mu gice kimwe zidashaka kuvugana n’abavuye ahandi.

Minisitiri w'ibiza no gucyura impunzi Seraphine Mukantabana arasaba impunzi kwirinda amacakubiri aho ava akagera.
Minisitiri w’ibiza no gucyura impunzi Seraphine Mukantabana arasaba impunzi kwirinda amacakubiri aho ava akagera.

Byatumye kuri uyu wa mbere tariki 7 Nzeri 2015, Minisitiri ushinzwe gucyura impunzi Mukantabana Seraphine, agirana ibiganiro m’izi mpunzi mu rwego rwo kuzikangurira gushyira hamwe.

Minisitiri Mukantabana yatangaje ko amacakubiri ari ikintu gikomeye cyane leta y’u Rwanda idashobora kwihanganira ko impunzi zifatwa kimwe kandi uzashaka gucamo ibice bagenzi be hari amategeko amuhana.

Yagize ati “Icyo tubwira impunzi ziri mu nkambi ya Kigeme, no mu zindi nkambi dufite, ni uko mu Rwanda ibintu byaganisha mu ivangura iryo ari ryo ryose, ryaba rishingiye ku moko, aho umuntu akomoka, igitsina cye, tubyamaganira kure, uwo bizongera kugaragaho azataha iwabo.”

Bamwe mu mpunzi batangaje ko amacakubiri yaba aturuka ku mpamvu z’uko impunzi zakirwa mu Rwanda zari zivuye mu duce dutandukanye, bigatuma hari abashaka kwicamo ibice bakurikije aho baturutse, gusa bakaba bamenyeshejwe ko kubutaka bw’U Rwanda kiziririzwa.

Elisabethi Nyirakibibi uhagarariye impunzi, atangaza ko nyuma yo guhabwa impanuro zitandukanye no kumva ko bakwiye gukurikiza amategeko igihugu cyabakiriye gikurikiza, bagiye gufatanya n’izindi mpunzi muri rusange kurwanya ivangura.

Ati “Tugiye kuvugurura nukuri ku buryo ibi bintu bitazongera kugaruka, buri wese nabona mugenzi we amwibonemo, ibi bintu turabirwanya mu nzego zose guhera mu midugudu kugeza no mubahagarariye abandi.”

Impunzi zikaba zasabwe gutahiriza umugozi umwe zishakamo amahoro n’umutekano kuko kuzana amacakubiri bishobora kuzigiraho ingaruka.

Caissy Christine Nakure

Ibitekerezo   ( 2 )

izi mpunzi zigize kuba impunzi none zatangiye kubizana,nizitonde cg bazisubize iwabo abariho bakorera ayo macakubiri

kiboniboni yanditse ku itariki ya: 10-09-2015  →  Musubize

Poleni wakimbizi. Amacakubiri niyo yatumye muhunga none namwe murayadukanye.

teyodomiri yanditse ku itariki ya: 9-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka