Kigali yashyizwe ku mwanya wa kabiri mu mijyi ibereye kwakira inama muri Afurika

Ikigo mpuzamahanga mu bijyanye no kwakira inama, ‘International Congress and Convention Association’ (ICCA), cyashyzize umurwa mukuru w’u Rwanda, Kigali, ku mwanya wa kabiri mu kuba igicumbi cy’inama n’ibindi birori muri Afurika. Ni umwanya Umujyi wa Kigali ubanzirizwaho n’uwa Cape Town yo muri Afurika y’Epfo, iyoboye urutonde rwakozwe n’iki kigo.

Kigali yashyizwe ku mwanya wa kabiri mu mijyi ibereye kwakira inama muri Afurika
Kigali yashyizwe ku mwanya wa kabiri mu mijyi ibereye kwakira inama muri Afurika

Uru rutonde rushingiye ku nama n’ibindi birori byabaye mu 2022, rugiye ahagaragara nyuma y’imyaka ibiri iki kigo kitabasha kurukora bitewe n’icyorezo cya Covid-19. Muri uwo mwaka ushize habarwa ko nibura inama n’ibindi birori bigera hafi kuri 85% ku rwego rw’Isi, byakozwe imbonankubone ari na byo uru rutonde rwahereyeho rukora.

Uyu mwanya Umujyi wa Kigali wawegukanye harebwe ku nama 21 zinyuranye zahabeye mu mwaka wa 2022. Ibi ni umusaruro mwiza wa gahunda ya Leta yo guteza imbere ibikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku nama n’ibindi birori, ibizwi nka ‘Meeting, Incentives Conferences and Exhibitions (MICE).

Abasaga ibihumbi 35 mu 2022 bitabiriye inama n’ibindi birori bigera ku 104 byabereye i Kigali, byinjiza agera kuri Miliyoni 62.4 z’Amadolari, nk’uko bigaragazwa na raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), yasohotse mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi.

Mu 2021 na bwo u Rwanda rwari rwashyizwe ku mwanya wa karindwi, ku rutonde rw’ahantu 21 heza ho gutemberera ku rwego rw’Isi muri uwo mwaka rwitwa ‘Forbes Bucket List Travel’ rukorwa n’ikinyamakuru Forbes.

Na none muri Werurwe uyu mwaka ikigo ‘Brand Finance’, cyashyize u Rwanda ku mwanya wa karindwi muri Afurika n’uwa 85 ku Isi, mu bihugu bikomeye ku rutonde rwitwa ‘Global Soft Power Index’ rwa 2023. Ni urutonde rukorwa hagendewe ku bipimo bitandukanye by’iterambere Igihugu gifite ndetse n’ijambo gifite ku rwego rw’Isi.

Ni mu gihe kandi n’Umujyi wa Musanze uherutse gushyirwa mu hantu heza by’umwihariko ho gutemberera muri 2023. Ni urutonde rwakozwe na TIME, rukaba rugizwe n’ahantu 50 heza ku rwego rw’Isi watemberera uyu mwaka ukahagirira ibihe by’umwihariko.

Muri uwo mujyo wo kwakira inama n’ibindi ibirori, u Rwanda muri byinshi bimaze kuhabera uyu mwaka harimo irusanwa rya Basket ku rwego rwa Afurika, rihuza amakipe ahagaze neza muri Basketball ya Afurika (BAL), rikaba ribereye i Kigali ku nshuro ya gatatu.

Mu bindi biteganyijwe kuhakirirwa uyu mwaka, harimo izindi nama zikomeye ndetse n’imikino y’Igikombe cya Afurika cy’Abagore muri Basketball, kizaba muri Nyakanga. Ibi bikaba bikubiye mu masezerano Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, iherutse gusinyana n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball ku Isi (FIBA).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka