Kigali yahawe Arikiyepisikopi mushya usimbura Mgr Thadee Ntihinyurwa

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis yagize Arikiyepisikopi wa Kigali Musenyeri Antoine Kambanda wari usanzwe ayobora Diyoseze ya Kibungo.

Musenyeri Antoine Kambanda wagizwe Arikiyepisikopi wa Kigali
Musenyeri Antoine Kambanda wagizwe Arikiyepisikopi wa Kigali

Musenyeri Antoine Kambanda ahawe uyu mwanya asimbura Musenyeri Thadee Ntihinyurwa wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru kigenwa n’igitabo cy’amategeko agenga kiliziya.

Mgr Ntihinyurwa Thadee asimbuye, yagizwe Arikiyepisikopi wa Kigali muri Werurwe 1996. Musenyeri Kambanda umusimbuye yagizwe umuyobozi wa Diyoseze ya Kibungo tariki ya 9 Werurwe 2013.

Msg Kambanda wari umaze imyaka itanu muri Diyoseze ya Kibungo, yayigezemo asimbura Msg Kizito Bahujimihigo nyuma yo gusezera kuri iyo mirimo.

Mu guhitamo Mgr Kambanda, Papa yagishije inama abasenyeri bagenzi be

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi Mgr Ismaragde Mbonyintege, yavuze ko we na bagenzi be bari biteze ko Mgr Kambanda ahabwa uwo mwanya, kuko ngo byari mu nama bagiriye Papa Francis umuhitamo.

Ati " Tugishwa inama tugatanga uwo tubona muri twe wazahabwa uyu mwanya, Papa agahitamo agendeye ku nama twamugiriye."

Yanatangaje ko Mgr Kambanda ari Umusenyeri mwiza w’imfura kandi w’inyangamugayo, bakaba bizeye ko imirimo ahawe azayitunganya neza.

Ibitekerezo   ( 2 )

Bano Basenyeri ba Gatolika baba barize cyane muli Universities z’i Roma.Ariko buri gihe nibaza impamvu Abayobozi ba Kiriziya Gatulika batarongora kandi Bible itabibuzanya.Biterwa nuko birengagiza itegeko ry’imana rivuga ko “Niba unaniwe kwifata ugomba kurongora”.Byisomere muli 1 Abakorinto 7:9.Nubwo Gatolika ivuga ngo Petero niwe Paapa wa mbere kandi ataribyo,Bible ivuga ko Petero yali afite umugore. Ndetse YESU yavuye Nyirabukwe wa Petero.Byisomere muli Matayo 8:14.Birababaje kubona Gatorika iririmba ngo "Kiliziya ni imwe itunganye Gatolika",nyamara abapadiri ibihumbi n’ibihumbi ku isi baregwa gusambanya abana n’abagore.Muribuka Abasenyeri 34 bo muli Chili bose baherutse kwegura kubera ubusambanyi.Cyangwa Cardinal George PELL wo muli Australia,Vatican’s number 3,ushinzwe Amafaranga yose yo kwa Paapa.Ashinjwa ubusambanyi n’abantu 50 yabikoreye.Abenshi ni Choir Boys.Utibagiwe na Cardinal Donald WUERL wayoboraga Archdiocese ya Washington DC.Kuki Amadini yose yiyemera,nyamara agakora ibyo imana itubuza?Reba Pastors bamaze amafaranga y’abantu,mu gihe Yesu yasize adusabye "gukorera imana ku buntu" (Matayo 10:8).Biteye isoni !!!

gahakwa yanditse ku itariki ya: 19-11-2018  →  Musubize

Muvandi, ndumva intego yawe ari ukuducanga.
Uti Petero si we Paapa wa mbere!!! Bigaragara ko utazi Petero cyangwa se ukaba utazi icyo Paapa ari cyo. Menya ko mu nzira y’Imana tujya tugira ibyo twiyemeza mu rwego rwo kurushaho gukora icyo duhamagarirwa.
Niba upanze kwiyiriza ubusa bikarangira uguye mu mutego wo kuta byubahiriza umunsi umwe, bizatuma ureka kongera kugira uwo muhate ngo ni uko uzi uwabinaniwe igihe kimwe, cyangwa ngo ni uko wemerewe kurya? Jya uvoma ku isooko.

ANNONYMOUS yanditse ku itariki ya: 20-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka