Kigali: WASAC igiye gusubukura gahunda y’ikoreshwa rya mubazi y’amazi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC), kiratangaza ko muri uku kwezi kwa Kanama basubukura igikorwa cyo kugeza ku Banyarwanda gahunda yo gukoresha mubazi y’amazi (Water Mass Meter).

Ni gahunda izakemura ibibazo by’imyenda abantu bahuraga na yo batabizi kubera kutamenya ikigero cy’amazi bakoresha, no kuba abakozi ba WASAC batabashaga kugera muri zimwe mu ngo kubera ko zifunze.

Mu gihe ubusanzwe abantu bamenyereye mubazi y’umuriro w’amashyarazi, ubu n’amazi agiye kujya ahabwa mubazi izajya ifasha kubona amakuru nyayo kuko mbere habagaho kwibeshya kwinshi.

Umuyobozi muri WASC ushinzwe isaranganya ry’amazi, Innocent Gashugi, avuga ko gahunda isanzweho yatumaga hari ingo badaha fagitire.

Yagize ati “Tuzaba dufite imodoka irimo ibikoresho bihagije, izaba ifite utuntu dukurura amakuru kuri mubazi, kugira ngo babone imibare nyayo, kuko mbere wasangaga ibipangu bimwe bifunze, cyangwa ari nk’ibyabayobozi bakomeye, abakozi bacu ntibabashe kubyinjiramo”.

Akomeza anasobanura impamvu iyo gahunda yari yasubitswe. Ati “kubera ikibazo cya covid-19, abakozi twari twatumije barimo abayobozi b’ibigo bikomeye bimenyereye ibi bintu bya mubazi y’amazi ntibabashije kuza ngo tubiganireho, ariko ubwo ingendo zatandiye muri uku kwezi kwa munani iyo gahunda irasubukurwa”.

Gashugi kandi yagarutse no ku kibazo cy’ubuke bw’amazi mu Mujyi wa Kigali, avuga ko imiyoboro ishaje n’izuba ryinshi biri mu bituma gusaranganya amazi mu baturage bikomeza kuba ikibazo.

Kwangirika kw'imiyoboro y'amazi biri mu bituma abaturage batabona amazi
Kwangirika kw’imiyoboro y’amazi biri mu bituma abaturage batabona amazi

Ni mu gihe kandi iki kigo kivuga ko 38,9% by’amazi agomba guhabwa abaturage apfira ubusa mu nzira kubera ikibazo cy’imiyoboro y’amazi yangizwa n’ibikorwa bitandukanye, birimo kubaka imihanda n’ibikorwa remezo, ndetse no kuba hari ishaje yubatswe kera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iyi nkuru irimo amakuru make; none se ikiguzi cy’iyi service ni angahe? kugirango umuntu akorerwe ibi bisaba iki? iyi gahunda se ireba abakiliya basanzwe cg ni abashya gusa; iyi gahunda ntiwerekanye aho yasubikiwe n’aho izasubukurirwa n’igihe bizakorwamo muri make ingengabihe y’ibiteganyijwe.Aya makuru yose arakenewe.

Sasa yanditse ku itariki ya: 21-08-2020  →  Musubize

nonese,nkatwe ducuruza amazi kumavomo rusajye izo mubazi zizatujyeraho?

kayihura yanditse ku itariki ya: 21-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka