Kigali: Uyu mwaka urarangira abashoferi bahawe amakarita agena imyitwarire yabo

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buratangaza ko abashoferi batwara abagenzi mu buryo rusange bagiye guhabwa amakarita, aho bazajya bakurwaho amanota mu gihe batitwaye neza mu muhanda ku buryo uzagaragarwaho amakosa menshi azajya ahagarikwa.

Ibi byatangajwe n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, ubwo yafunguraga amahugurwa ya sosiyete nshya ya’abashoferi b’abanyamwuga nshya yitwa Professional Drivers Agency Ltd, kuri uyu wa kane tariki 25/9/2014.

Yagize ati "Hejuru y’uruhushya rusanzwe rwo gutwara bisi, umushoferi utwara abantu mu buryo bwa rusange azajya asabwa kugira ikarita y’umwuga kandi mbere yo kuyihabwa akagira amahugurwa yandi y’inyongera ahabwa arenze ayo yahawe mu gihe yakoreraga perimi, kuko harimo byinshi bisaba”.

“Harimo uko yakira akanafata abagenzi, uko atwara ikinyabiziga kandi iyo karita ikazajya ikurikirawa uko ayikoresha yakora amakosa ajyanye no gutwara nabi ikinyabiziga no gufata nabi abagenzi no kugendera nabi abandi mu muhanda bikamutesha amanota ashobora no gutuma yamburwa ya karita y’umwuga"; nk’uko umuyobozi w’umujyi wa Kigali yakomeje abisobanura.

Abashoferi bakorera mu mujyi wa kigali bishyize hamwe bashinga sosiyete yitwa Professional Drivers Agency Ltd.
Abashoferi bakorera mu mujyi wa kigali bishyize hamwe bashinga sosiyete yitwa Professional Drivers Agency Ltd.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigaki avuga ko igihe umushoferi azaba atakaje iyo karita kubera imyitwarire ye mibi, azajya yakwa uburenganzira bwose bwo gutwara abagenzi muri rusange nk’umwuga.

Icyo gihe azasigarana uburengazira bwo gutwara imidoka irimo ibintu ariko hatarimo abantu benshi. Yanavuze ko iyo sosiyete ije gufasha ubuyobozi n’inzego z’umutekano muri gahunda bihaye yo gucunga umutekano.

Abashoferi nabo bemeranya n’icyo gitekerezo kuko bemera ko impanuka zigera kuri 90% umushoferi aba abifitemo uruhare, nk’uko byatangajwe n’umwe mubagore batwara abagenzi umaze imyaka 18 muri aka kazi witwa Maliam Muhawimpundu.

Ati “Hari abagabo babuze abafasha babo kubera impauka, hari abagore nabo babuze abagabo babo kubera impanuka, hari n’abana babuze ababyeyi babo kubera impanuka n’igihugu cyabuze abagituye kubera impanuka.

Izo mpamvu zose zikaba zaraturutse ku bafoferi kuko batubwira ko umushoferi abifitemo 90% mu rwego rw’impanuka. Tukaba ubu twiyemeje ko tugiye kurwanya impanuka tubishyize mu bikorwa.”

Sosiyete Professional Drivers Agency Ltd ihuje abashoferi babigize umwuga bashaka guteza imbere ubunyamwuga, nyuma y’impanuka zimaze iminsi zibera mu gihugu bitewe n’uburangare akenshi bwaturutse ku bashoferi.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 3 )

Yenda byakongera igenzura kugirango bigabanye impanuka mu mihanda

gahigi yanditse ku itariki ya: 26-09-2014  →  Musubize

iyi karita izakemura byinshi mu mwuga w’ubushoferi maze babandi batwaraga nabi kubera impamvu runaka barebe ko akabo katagiye gushoboka

mbaza yanditse ku itariki ya: 25-09-2014  →  Musubize

nukuri aka kantu karakwiriye kubashoferi kuko hari abo ubona imyitwariure yabo idakwiye umuntu utwara ubuzima bwabantu aka gakarita kaziye igihe , uwo basanga imyitwarire ye ihwitse ahagarikwe , ndetse burundu kubushoferi kubera iki byo bidakorwa se mugihhe bigaragara ko ubuzima bwabagenzi aribwo bugwa mu myitwarire idahwitse yabashoferi

kimenyi yanditse ku itariki ya: 25-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka