Ntibavuga rumwe na Pasiteri ushaka kugurisha urusengero

Bamwe mu bayoboke b’Itorero Ebenezer Church Rwanda barashinja uburiganya Umuyobozi waryo, Rev Pasiteri Jean-Damascène Nkundabandi, kuko ngo arimo kugurisha urusengero atabibamenyesheje, kugira ngo arye amafaranga wenyine.

Byamenyekanye cyane nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amafoto y’uru rusengero n’ubutumwa buvuga ko urusengero rwa Ebenezer ruri i Giheka mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, rurimo kugurishwa miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kigali Today yabajije umwe mu bagize Ubuyobozi bw’iryo torero avuga ko uwatangaje igiciro cya miliyoni 400 yabeshye kugira ngo abyungukiremo, ariko ko igiciro ntarengwa barimo kwakira ari amafaranga miliyoni 300.

Uwo uri mu buyobozi yavugaga ko batifuza umuntu n’umwe watangaza ko urwo rusengero rurimo kugurishwa, anasobanura ko impamvu bafashe icyo cyemezo ari ukugira ngo bubake urundi rusengero rugeretse ku Kacyiru.

Umwe mu bayoboke ba Ebenezer Church uvuga ko asobanukiwe iby’imigambi y’Umuyobozi w’iryo torero, avuga ko ari amayeri yo kwirira amafaranga y’urusengero, kuko ngo miliyoni 300Frw zidashobora kugura ikibanza ku Kacyiru ngo hanasaguke ayo kubaka urusengero rw’igorofa(rugeretse).

Uwo muturage yakomeje agira ati "Kugurisha urusengero ni ubusambo bw’uriya mugabo uruhagarariye, yitwa Jean-Damascène Nkundabandi, ni ukwirira nta kindi kuko ni byinshi yagurishije, twari dufite inka 6 n’intama 10 abakristo bagiye bitanga, zose yarazijyanye, harimo izo yagurishije."

Abaturage baturanye n’urusengero na bo bakomeza bavuga ko bahafite ubutaka bufatanye n’ubw’urusengero, kuko ngo baguze ikibanza ku muntu umwe ari benshi. Bakavuga ko badashobora kwemera ko urwo rusengero rugurishwa batabanje kubona ibyangombwa byabo by’ubutaka butagifatanye n’ubwubatswemo urusengero.

Rev Pasiteri Nkundabandi anavugwaho kuba ngo hari abaririmbyikazi mu itorero rye yateye inda, ndetse ko ngo yabyaye abana hanze y’urugo rwe akaba atemera kubarera.

Umuyoboke wo muri Ebenezer waganiriye na Kigali Today, avuga ko iyo Pasiteri Nkundabandi abonye ibi bibazo bivuzwe mu bitangazamakuru, ahita ashaka ba nyirabyo akabaha amafaranga, inkuru zigasibwa aho zatangajwe hose.

Kigali Today yabajije Pasiteri Nkundabandi iby’aya makuru amuvugwaho, asubiza ko ari ibihuha kandi ko nta munyamakuru muzima wagombye gukora inkuru nk’iyi.

Pasiteri Nkundabandi, aho gusubiza niba urusengero rurimo kugurishwa, niba yarikubiye amatungo y’itorero, hamwe n’andi makuru amuvugwaho, yakomeje gutsimbarara ku kwigisha uburyo Itangazamakuru ryagakwiye gukorwa mu buryo bwa kinyamwuga.

Ati "Ese ubundi kuki mukunda ibinyoma kurusha gukunda inkuru icukumbuye? Umuntu muzima atara inkuru y’ibihuha?"

Pasiteri Nkundabandi asaba uwashaka kumenya amakuru neza y’igurishwa ry’urusengero rw’i Giheka hamwe n’andi, ko yagombye kujya kumureba aho akorera ku Kacyiru, aho kumuhamagara kuri telefone.

Iby’iki kibazo na none Kigali Today yabiganiriyeho n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborer(RGB), Dr Usta Kaitesi, ari na rwo rukurikirana iby’amadini n’amatorero, avuga ko yohereje abagenzuzi kuri urwo rusengero rurimo kugurishwa, mu rwego rwo kureba niba amakuru aruvugwaho ari ukuri.

Dr Kaitesi yakomeje agira ati "Turamutse dusanze barimo kurugurisha (urusengero), icyo gihe uwo mpasiteri tumufatira ibyemezo, ntabwo urusengero ari umutungo bwite."

Dr Kaitesi avuga ko n’abayoboke ubwabo badashobora kwemeza kugurisha urusengero keretse bumvikanye kurusesa rugakoreshwa ibindi, ariko icyo gihe ngo harebwa ibyo Amategeko ateganya byo gusuzuma aho ibyarwo bishyirwa.

Inkuru bijyanye:

Kigali: Urusengero ruragurishwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka