Kigali: Umushinga wo kugeza amazi meza ku baturage uzarangira utwaye Miliyari 62 Frw

Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), kiratangaza ko imirimo y’umushinga wo gusana no kwagura imiyoboro y’amazi mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo igeze ku musozo, ikazarangira itwaye amafaranga y’u Rwanda Miliyari 62.

Ni umushinga ufite ibigega 47 bifite ubushobozi bwo kubika meterokibe 86,250
Ni umushinga ufite ibigega 47 bifite ubushobozi bwo kubika meterokibe 86,250

Ni imirimo yatangiye muri 2019, mu mushinga wiswe Kigali Water Network Project, ukaba ugizwe n’ibigega 47 bibika meterokibe 86,250 aho ugizwe n’ibirometero birenga 600, harimo imiyoboro mishya yubatswe ndetse no gusimbuza indi yari ishaje.

Uyu mushinga waje nyuma y’ibibazo bikomeye byo kutagira amazi ndetse no kutagira ahagije mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali birimo Kanombe, Busanza, Masoro, Remera, Kimironko, Kibagabaga, Gikondo, mu Mujyi rwagati ndetse no mu bice bya Nduba, Bweramvura, Kanyinya, Rugarika, na Kanzenze aho batayagiraga, ariko bakaba baratangiye kuyabona mu buryo buhagije guhera mu mwaka wa 2021.

Bamwe mu bamaze kugerwaho n’amazi babikesha uyu mushinga baganiriye n’ibitangazamakuru bya Kigali Today, by’umwihariko abatuye mu bice amazi yari ataragezwamo, barawushima kubera ko wabahinduriye ubuzima.

Uwitwa Claudine Yankurije wo mu Kagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, avuga ko mbere kubona amazi byari bigoye, kubera ko kugira ngo babone ayo kunywa byabasabaga kujya i Kigali.

Ati “Kubona amazi yo kunywa, nk’ijerekani wenda, twayishakaga i Kigali hariya hakurya ku Mugendo, yatugeragaho ihagaze nka 400, byabaga bihenze bamwe bakavomesha n’ibiziba, ku buryo kumesa umwenda w’umweru byabaga biruhije. Harimo n’abatari bazi uko kunywa amazi meza bimeze, ariko ubu araboneka ntabwo ari kimwe nka kera. Byaradufashije turanywa amazi meza, abantu baramesa nta kibazo, mbese ntabwo ari kimwe nka kera.”

Hagiye hubakwa ndetse hasanwe imiyoboro y'amazi yari ishaje
Hagiye hubakwa ndetse hasanwe imiyoboro y’amazi yari ishaje

Emmanuel Rwamigabo ni umuturage wo mu Kagari ka Gasanze mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo. Avuga ko kubona amazi meza byari bikomeye kubera ko abantu bavomaga mu mibande kandi binahenze cyane, ariko ngo guhera mu Kuboza 2020 batangiye kubona amazi.

Ati “Kuva ku bwa Kayibanda mu Murenge wa Nduba bavomaga mu mibande n’ibishanga bavoma ibiziba. Uretse kuba yari ahenze kuyabona, ariko no kuyabona byabaga ari intambara, kuko byari kuyarwanira, harimo n’abantu bakomerekeraga ku migezi, ariko harimo n’abavomaga amazi mabi bikaviramo abantu kugira indwara ziterwa n’umwanda, ariko muri 2020 tubona Kagame atuzaniye amazi.”

Kubona amazi kandi ngo byatumye mu Murenge wa Nduba harushaho gutera imbere nk’uko Rwabyiga abisobanura.

Ati “Ibibanza byose mubona aha ntabwo byari byubatse, nta muntu wari kubaka inzu nziza, ni ukuvuga ngo Gasanze yateye imbere. Mbere y’uko amazi aza nta etage n’imwe yari yarahazamutse, nanjye ubwanjye natangiye kuzamura inzu ari uko mbonye amazi, sinari kuyishobora kuko sinari kuzayivomera ngo irangire.”

Xavier Rwibasira avuga ko bitarenze mu kwezi kwa Kamena uyu mushinga uzaba urangiye
Xavier Rwibasira avuga ko bitarenze mu kwezi kwa Kamena uyu mushinga uzaba urangiye

Xavier Rwibasira ni umuhuzabikorwa w’imishinga muri WASAC. Avuga ko imirimo y’umushinga Kigali Water Network Project, igeze ku musozo kubera ko basigaje ibirometero 16 gusa, ku buryo mu mpera z’ukwezi kwa Kamena uzaba urangiye.

Ati “Ni umushinga wadufashije gukemura ikibazo cy’amazi macye mu Mujyi wa Kigali. Dusigaje ibirometero biri munsi ya 20, na byo duteganya ko mu mpera z’uku kwezi kwa gatandatu tugiye gutangira bizaba byarangiye, noneho tukinjira muri cya gihe cyo gutegereza undi mwaka, rwiyemezamirimo areba ibitaranoze natwe tubireba akabikosora, kugeza igihe umushinga uzamurikirwa mu buryo bwa burundu, tukawakira ari umushinga umeze neza.”

Imwe mu mashini (Pumping Stations) zirindwi zashyizweho zisunika amazi
Imwe mu mashini (Pumping Stations) zirindwi zashyizweho zisunika amazi

Uyu mushinga uzarangira utwaye amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari 62, agomba gukoreshwa mu gusana no kwagura imiyoboro y’amazi, hashyizweho imashini 7 zisunika amazi (Pumping Stations), hakazasimbuzwa mubazi 22,400 zirimo 21,000 zishaje hamwe n’izindi 1,400 zizahabwa abatishoboye.

Biteganyijwe ko abaturage bazagerwaho n’uyu mushinga ari abo mu Mujyi wa Kigali, igice cya Bugesera, Kamonyi, Rulindo ndetse na Rwamagana.

Abari bafite ibibazo by'amazi bavuga ko basigaye bayabona kandi ku bwinshi igihe cyose
Abari bafite ibibazo by’amazi bavuga ko basigaye bayabona kandi ku bwinshi igihe cyose
Abatuye i Gasanze mu Murenge wa Nduba ngo nta bibazo by'amazi bakigira
Abatuye i Gasanze mu Murenge wa Nduba ngo nta bibazo by’amazi bakigira
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Baduhindurire compteur kuko izo dufite zibara nabi zigatuma twishyura menshi

Kalima yanditse ku itariki ya: 30-05-2023  →  Musubize

Twishimiyeko uyu mushinga uzahindura imibereho yabaturage wagejejwemo ariko abaturage turasabwa kujya dufata ibikorwaremezo neza kandi turinda icyabyangiza cyose. Nabasabaga niba byashoboka kuduha amazi meza natwe mumurenge wa JABANA, Akagari ka Akamatamu, Umudugudu wa MUREHE mukarere ka GASABO natwe imibereho myiza ikatugeraho. Murakoze!

EMMY yanditse ku itariki ya: 29-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka