Kigali: Umushinga w’inkwavu zitunganya ubusitani wegukanye miliyoni enye
Umushinga Green Rabbit w’inkwavu zitangiza ibidukikije, zitozwa gukata ibyatsi cyangwa se gutunganya ubusitani ni wo wabaye uwa mbere mu mishinga itandukanye yateguwe n’amatsinda y’urubyiruko mu Mujyi wa Kigali ubwo hasozwaga amahugurwa yari afite insanganyamatsiko igira iti “Kuva mu magambo,Ukajya mu bikorwa” (From Ideas to Actions).

Ubwo hasozwaga urugendo rw’amahugurwa y’urubyiruko 320 rusanzwe rwanditse mu bubiko bw’Ikoranabuhanga (database) bw’Ikigo cy’Umujyi wa Kigali gishinzwe guteza imbere umurimo (Kigali Employment Service Center), bahabwaga mu kurwanya ubukene ku bufatanye na EYES Rwanda (Employment and Youth Empowerment Solutions), imishinga ine ya mbere yahawe inkunga kuva kuri miliyoni enye kugeza kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Umushinga wa mbere ni ‘Green Rabbit’,Umushinga w’inkwavu zitunganya ubusitani zirya ibyatsi, ukaba wegukanye miliyoni enye.
Umushinga wa kabiri ni ‘Avoka Iwacu’,Umushinga wo gutera avoka umuntu atazitabye mu butaka ziri mu bihoho (aho zikurira) , ku buryo ubasha kwimukana igiti cyawe n’iyo cyaba kiriho umusaruro, wahembwe miliyoni eshatu.

Umushinga wa gatatu ni ubworozi bw’amagweja, udusimba dutanga ubudodo, ukaba wahawe miliyoni ebyiri.
Naho umushinga wa kane ni uwo korora inkoko n’inkwavu wahawe miliyoni imwe.
Iyi nkunga ya Miliyoni 10 yose hamwe, izatangwa n’Umuryango EYES, umufatanyabikorwa w’Umujyi wa Kigali mu kurwanya ubushomeri mu rubyiruko. Urubyiruko ruzajya ruhabwa make make bitewe n’icyo bagiye gukora kugeza bayahawe yose kandi bakayakoresha.
Udushya uyu mushinga ‘Green Rabbit’ wabaye uwa mbere ugaragaza ni uko uzagira uruhare mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere byoherezwa n’utumashini abenshi bifashisha bakata ibyatsi bagakoresha mazutu.
Izi nkwavu kuko ziba zaratojwe gukata ibyatsi mu buryo bwo kubirisha (kubirya), zikora akazi n’ubundi ko gutunganya ubusitani, ibyatsi zikabirya, zigatanga ifumbire, kandi nta myuka mibi yoherejwe mu kirere.

Urukwavu rumwe rubasha gukata ibyatsi by’ahantu hangana na metero ebyiri kuri ebyiri ku munsi.
Ifumbire zataye aho ziriwe ba nyirazo bahita bayikusanya bakazayigurisha n’abakeneye ibiryo by’amafi bakaba nabwo binjije amafaranga.
Hakizimana Nkotanyi Issa umaze igihe akora ubushakashatsi kuri uwo mushinga ndetse yawuzana mu itsinda bose bakawutoranya, avuga ko ari ubushakashatsi yatangiye umwaka ushize, abutangirira ku nkwavu ebyiri, akaba amaze kugira inkwavu 125 kandi ko we na bagenzi be ubwo bamaze kubona inkunga ya miliyoni enye bazagera ku nkwavu 3000.
Ati “Ni umushinga maze igihe ntekereza kandi nkabona ko ujyanye na gahunda y’igihugu yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere kuko imashini ntiziba zigikenewe dufite izi nkwavu zitunganya ubusitani. Igisigaye ni ukugira inkwavu nyinshi tukazitoza noneho n’abantu bakatugirira icyizere bakajya baduha akazi.”

Umuyobozi wa EYES Rwanda ,Mporananayo Gerard, yatangaje ko nk’Umushinga uteza imbere urubyiruko buri mwaka bene aya amahugurwa bayakora mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali kandi ko guhindura imyumvire ari cyo urubyiruko ruba rukeneye kurusha inkunga y’amafaranga kuko rwifitemo ubushobozi bwinshi.
Ati “Iyi gahunda yo guhugura urubyiruko, rukishakamo imishinga yakemura ibibazo byugarije abaturage buri mwaka tuyikora mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali, turanabakurikirana tukareba ko batacitse intege kandi bigenda bitanga umusaruro.”

Ku ruhande rw’Umujyi wa Kigali, Bizimungu Abel, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere ry’Imibereho myiza y’Abaturage yasabye urubyiruko kuzakomeza ubumwe mu matsinda yabo kandi bakareka kwitinya.
Ati “Nk’uko mwahoze mubiririmba murashoboye kandi imishinga mwakoze yose ni myiza, n’itabashije guhabwa inkunga ni myiza birakwiye ko mwazayishyira mu bikorwa.”
“Tangirira kuri duke ufite, udukoreshe kuko ‘Ntinde bigwire yapfuye atarongoye’. Uwo ni umugani wa Kinyarwanda uratwigisha ko umuntu wese uretse kwitinya agakoresha ibyo afite n’iyo byaba bike, bitinda akagera ku nzozi ze.”

Uretse guhabwa inkunga ku mishinga yahize iyindi, urubyiruko ruzakomeza gukurikiranwa mu kureba uko ruyishyira mu bikorwa ndetse n’imishinga y’abantu ku giti cyabo itanga icyizere, izakomeza gushakirwa abaterankunga.




Ohereza igitekerezo
|
Urwo rubyiruko nirukomeze rwishakemo ibisuizo kuko ubushobozi bwo rurabufite
uyu mushinga wa Nkotanyi ni mwiza;uramutse ushyigikiwe neza ndabona wazatanga akazi kubantu benshi bari bafite ubashomeri
ikindi kandi ndabona byagabanya imyuka mibi yoherezwa mukirere naza machine dusanzwe tuzi zikata jardin!