Kigali: Umuryango w’abantu 10 wasizwe iheruheru n’imvura
Umuryango wa Birabura Jean Marie Vianney ugizwe n’abantu 10, wari utuye ahitwa ku Kinamba mu kagari k’Amahoro mu murenge wa Muhima, ubu nta hantu ufite ucumbika nyuma yo kugwirwa n’inzu bitewe n’imvura yaguye mu ijoro ryo kuwa kabiri tariki 30/10/2012.
“Kugeza ubu nta hantu dufite ho kuba ducumbitse, nta mafaranga y’ubukode na make dufite. Ayo se w’abana akorera (mu murimo wo koza imodoka) ntacyo yamara rwose”, nk’uko umufasha wa Birabura, Mukabarisa Louise yasobanuye.

Iyo mvura yateje imyuzure mu mazu menshi mu kagari ka Nyabugogo, kandi ikomeje kwimura abantu batuye iruhande ya za ruhurura zitubakiye, ndetse n’abatuye ku misozi ihanamye no mu bishanga.
Bamwe mu batuye mu buryo bwitwa akajagari bakomeje gusenyerwa n’isuri imanuka muri za ruhurura. Iyo babonye amazu yabo agiye gutemba bitewe n’ubutaka bwabo bwacimo ruhurura, bahitamo kwimuka.

Ubuyobozi bw’umujyi bukomeje gusaba abatuye nabi kwimuka
Ashimangira ibyo umuyobozi w’umujyi wa Kigali yigeze gusaba abawutuye mu gihe cy’itumba rishize, Solange Mukasonga uyoboye akarere ka Nyarugenge, yongeye kwibutsa abatuye ahantu hahanamye, mu bishanga no kuri ruhurura, kwimuka “bagahunga urupfu”.
Yavuze ko nta ngurane yaboneka kuko n’ubundi amasambu yabo baba bakiyafiteho ububasha, kandi ko Leta iba itagamije kuhashyira ibikorwa bifite inyungu rusange.
Ati: “Baze tubarangire ahameze neza bagura ibibanza, ariko ku kijyanye n’ingurane, nta muntu ubambuye ubutaka bwabo.”

Icyakora ngo iyo umuntu utishoboye yangirijwe n’ibiza, bidaturutse ku mpamvu ye yihariye yo gutura nabi, Leta iramufasha, nk’uko umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge yakomeje asobanura.
Guhera mu ntangiriro z’umwaka wa 2012, ibiza bimaze guhitana benshi, bikanangiza ibikorwa rusange n’ibya abantu ku giti cyabo mu duce dutandukanye tw’igihugu cyane cyane intara z’uburengerazuba n’amajyaruguru.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
reta nibatabare rwose kdi nabariya nabo basigaye babimure kuko ntaho bari