Kigali: Umurenge wa Bumbogo wahembwe imodoka kubera ubudasa mu kurwanya Covid-19

Umurenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo ni wo wegukanye igihembo nyamukuru cy’imodoka nshya yo mu bwoko bwa Mahindra Pic Up, mu marushanwa yahuje imirenge 35 igize Umujyi wa Kigali, yo kureba ubudasa ndetse n’udushya mu kurwanya Covid-19.

Imodoka yahawe Umurenge wa Bumbogo
Imodoka yahawe Umurenge wa Bumbogo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bumbogo, Deo Rugabirwa, yavuze ko mu dushya twatumye baba aba mbere harimo ‘Camera’ bashyize ahantu hatandukanye zifasha gukurikirana uko bantu bubahiriza amabwiriza, ndetse no gukorana bya hafi n’inzego nk’amadini n’amatorero, amashuri n’abandi muri ubwo bukangurambaga.

Gitifu Rugabirwa ni we washyikirijwe iyo modoka
Gitifu Rugabirwa ni we washyikirijwe iyo modoka

Akarere ka Kicukiro kifashishije indege ya Kajugujugu ndetse n’ubundi buryo butandukanye muri ubwo bukangurambaga bwo kurwanya Covid-19, akaba ari ko kabaye aka mbere mu turere tugize Umujyi wa Kigali muri iryo rushanwa, bityo kegukana igikombe.

Igikombe cyatwawe n'Akarere ka Kicukiro
Igikombe cyatwawe n’Akarere ka Kicukiro

Imidugudu yitwaye neza kurusha iyindi muri ubwo bukangurambaga na yo yahembwe, aho umudugudu wabaye uwa mbere muri buri karere mu Mujyi wa Kigali, wahawe ibihembo bihwanye na miliyoni 2.5 z’Amafaranga y’u Rwanda, hahembwe kandi imidugudu yabaye iya kabiri n’iya gatatu.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yasabye abantu bose kutadohoka ku kwirinda Covid-19
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yasabye abantu bose kutadohoka ku kwirinda Covid-19

Ibyo bihembo byatanzwe kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa wari witabiriye icyo gikorwa, akaba yasabye inzego zose gufatanya n’abaturage, bakongera imbaraga n’ubukangurambaga mu gukomeza kurwanya Covid-19.

Igikorwa cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye
Igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye

Ayo marushanwa yatangiye ku ya 13 Nzeri 2021, buri karere kakaba karagerageje gushaka udushya kifashisha muri iryo rushanwa ryo guhashya Covid-19, bikaba biri no mu byagendeweho mu gutanga ibihembo.

Kureba amafoto menshi y’iki gikorwa, kanda HANO

Kurikira ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka