Kigali: Umuntu uzajya afatwa ata umwanda mu mujyi azajya acibwa amafaranga ibihumbi 10

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwafashe izindi ngamba zo kurushaho guteza imbere isura nziza y’umujyi, aho buvuga ko ubu umuntu uzajya ufatwa ajugunya umwanda mu mujyi, azajya acibwa amande y’amafaranga ibihumbi 10.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidel Ndayisaba, avuga ko hari abantu bakunze kugira ingeso yo kugenda bajugunya imyanda cyane nk’uducupa tw’amazi ahataragenwe, akaba ariyo mpamvu bafashe izi ngamba, hagamijwe kugirango umujyi wa Kigali urusheho gusa neza.

Umuyobozi wa Polisi y’igihugu, Gasana Emmanuel, we avuga ko Polisi ishyigikiye icyi gikorwa ndetse ikaba inategura igikombe cyo kuzahemba umwe mu mirenge ugize umujyi wa Kigali uzagaragaza kugira uruhare muri icyi gikorwa kurusha indi mirenge.

Ibikorwa byo gusukura umujyi wa Kigali si ibya none.
Ibikorwa byo gusukura umujyi wa Kigali si ibya none.

Umujyi wa Kigali, uvuga ko ubu ugiye gutegura za CD zizajya zihabwa imodoka zitwara abagenzi kugirango bashobore kumva iyi gahunda yo kubungabunga ubwiza bw’umujyi wa Kigali.

Iyi gahunda ifashwe n’umujyi wa Kigali yari isanzwe imenyerewe mu ntara y’Amajyaruguru aho nta muntu wari ugita uko yiboneye icupa ry’amazi cyangwa n’indi myanda ku muhanda.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka