Kigali Umukingo wagwiriye abubatsi uhitana bane
Umukingo uri hejuru y’ikibanza cyarimo kubakwa mu Mujyi rwagati wa Kigali iruhande rw’inyubako yitwa Centenary House, wagwiriye abantu bane barimo basiza.

Iyi mpanuka yabaye ahagana sa cyenda n’igice zo kuri uyu wa kabiri tariki 16 Ukwakira 2018, aho umukingo wagwiriye abubatsi mu kibanza cy’uwitwa Ndekezi Telesphore.
Abubatsi bitabye Imana ni Karemera Jean Damascene, Niyibizi Adrien, Nsengiyaremye Innocent hamwe n’uwitwa Anastase(ariko irindi zina rikaba ritaramenyekana).
Imashini zarangije gutaburura imirambo y’abagwiriwe n’umukingo ku isaha ya sa kumi n’ebyiri z’umugoroba, Polisi ikaba yahise ibajyana ku bitaro bya Kacyiru.
Umucuruzi mu iduka ryegereye ahabereye impanuka yatangarije Kigali Today ko abo bubatsi batangiye kuburirwa mu cyumeru gishize, ubwo uwo mukingo warimo kugenda uriduka buhoro buhoro, ariko ngo bakomeje kwica amatwi.
Ati:"Mu gitondo cy’uyu munsi nitabiye telefone hafi y’uyu mukingo, abasekirite barahankura ariko abubatsi bo bakomeje kubaka bari munsi y’uyu mukingo ntacyo bikanga".
Umunyamakuru wa Kigali Today yumvise umwe mu bashinzwe umutekano avuga ko Injeniyeri wahubakishaga witwa Hakizimana Telesphore yahise aburirwa irengero.

Ohereza igitekerezo
|
OOO! POLE ABABUZE ABABO.
imana yakire abahuye niyimpanuka bakagwirwa numukingo,icyotwasaba abubakisha nuko bajya babanza bagashishoza aho bagiye kwubaka kugirango hadatwara ubuzima bwabantu.
ndi rusizi twihanga nishije imiryango yabo bantu kd imana iba kire mubayo.
iyo baza kumva ubu ntiibaba bagwiriwe nuwo mukingo ariko enjeniyeri afatwe ahanwe kuko niwe warikumenya niba ahohantu hari mukaga