Kigali Today yegukanye igikombe cy’igitangazamakuru gikoresha neza imbuga nkoranyambaga

Ku nshuro ya mbere, mu Rwanda hatanzwe ibihembo bya Smart Awards ku bantu n’ibigo babaye indashyikirwa mu gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Kigali Today ni yo yegukanye igihembo cya website y'umwaka ikoresha neza imbuga nkoranyambaga kurusha izindi
Kigali Today ni yo yegukanye igihembo cya website y’umwaka ikoresha neza imbuga nkoranyambaga kurusha izindi

Ni umuhango wabereye muri Serena Hotel I Kigali kuri uyu wa 18 Ukuboza 2017.

Ibihembo byagenewe ibyamamare, ibigo bya Leta, amasosiyete yigenga n’imiryango itegamiye kuri Leta, bikoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwubaka igihugu.

Imbuga nkoranyambaga zibanzweho cyane ni Facebook, Twitter na Instagram.

Mu byiciro icumi byahataniraga ibihembo, harimo icyiciro cy’igitangazamakuru gikorera kuri internet gikoresha cyane imbuga nkoranyambaga kurusha ibindi.

Ikigo cy’itangazamakuru Kigali Today Ltd ni cyo cyegukanye igihembo cyagenewe igitangazamakuru cyo kuri internet gikoresha neza imbuga nkoranyambaga kurusha ibindi.

Umwanditsi mukuru wa Kigali Today Leon Nzabandora avuga ko umwihariko wa Kigali Today mu gukoresha imbuga nkoranyambaga ari uko hashyizweho itsinda ry’abantu bashinzwe gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Yagize ati “Inkuru zose twanditse cyangwa dutangaje binyuze mu bitangazamakuru bya Kigali Today Ltd, uzisanga no ku mbuga nkoranyambaga zacu ari zo Twitter, Facebook na Instagram.

Ibi bituma abasomyi bacu n’abandi bantu badukurikira barushaho kumenya amakuru mu buryo bwihuse cyane”

 Umunyamakuru Richard Kwizera yakira igihembo cya Kigali Today (Photo: Nsanzabera Sean Paul)
Umunyamakuru Richard Kwizera yakira igihembo cya Kigali Today (Photo: Nsanzabera Sean Paul)

Nzabandora akomeza avuga ko imbuga nkoranyambaga zituma abantu bakurikirana amakuru atangazwa n’ibitangazamakuru bya Kigali Today, babasha gutanga ibitekerezo.

Ati “Twitter, Facebook na Instagram byacu bituma habaho kuganira no kwakira ibitekerezo by’abadukurikira cyane cyane ku nkuru tuba twanditse cyangwa twatangaje kuri Radio”

Kigali Today Ltd itanga amakuru ibinyujije mu bitangazamakuru byayo KigaliToday.com, KT Press na KT Radio.

Aya makuru kandi atangazwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga za Kigali Today Ltd ari zo Facebook, Twitter, YouTube na Instagram.

Ishimwe ryahawe Kigali Today
Ishimwe ryahawe Kigali Today

Gutoranya abahataniye ibihembo bya Social Media Smart Awards byakozwe n’abanyamakuru bandika ku mbuga nkoranyambaga ndetse bakurikirwa nabantu benshi.

Utoranywa yasabwaga kuba akoresha byibura ebyiri mu mbuga nkoranyambaga eshatu; Facebook,Twitter na Instagram.

Habayeho gutora binyuze kuri internet bigenerwa amanota 60% ndetse n’igenzura ryakozwe n’akanama nkemurampaka ryahawe amanota 40%.

URUTONDE RW’ABAHEMBWE:

 Public Institution of the Year: Rwanda National Police
 Financial Institution of the Year: UAE Exchange
 Brand of the Year: UAE Exchange
 Customer care of the Year: Satguru
 Radio of the year: Kiss FM
 TV of the Year: TV 10
 News Publishing Website of the Year: Kigali Today
 Miss Social Media: Miss Colombe Akiwacu
 Enthusiast of the year: Rukundo Patrick (Patycope)
 Celebrity of the Year: Anitha Pendo

Ibihembo bya Smart Awards byateguwe n’umuryango w’urubyiruko witwa East Africa Youth Development Agency.

Umuyobozi w’uyu muryango Emmanuel Mugisha arakangurira abantu bose kurushaho gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bukwiye kandi butanga umusaruro uganisha ku iterambere ry’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ongeraho ko na Pendo Anita inkumi yirwanaho ko yari abikwiye. azi kwirwanaho cyane sijye nzarota abona umugabo ngo yiyubakire urugo nyuma azabone ibibondo bimureba kuri television ashyushya rubanda ngo batombore million cyangwa batore Miss

tity yanditse ku itariki ya: 20-12-2016  →  Musubize

Bravo ku muryango mugari wa Kigali Today. Iki gihembo Ikigo cy’itangazamakuru cya Kigali Today bari bagikwiye kabisa nta kindi kigo cy’itangazamakuru mu Rwanda cyari kigikwiye.Amakuru yanyu agezweho muyasangiza abandi ku Mbuga nkoranyambaga.

Muri igisubizo ku iterambere ry’u Rwanda usomye Kigali Today aba abonye amakuru y’u Rwanda kandi yizewe.

Njye amakuru y’iwacu mu cyaro nyamenyera kuri Kigali Today ureke babandi birirwa bavuga inkuru abanyarwanda tudafitemo inyungu mu birebana n’iterambere ry’u Rwanda n’abanyarwanda.

Bryan yanditse ku itariki ya: 19-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka