Kigali Today yegukanye ibihembo bitatu mu marushanwa y’inkuru zahize izindi

Ikigo cy’itangazamakuru cya Kigali Today cyegukanye ibihembo bitatu mu marushanwa ya ‘Rwanda Development Journalism Awards’ 2020-2021, ategurwa n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Abanyamakuru (ARJ) ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), mu muhango wabaye ku mugoroba wo ku itariki 03 Gicurasi 2021.

Inkuru zahize izindi zahembwe
Inkuru zahize izindi zahembwe

Ni mu muhango wabaye impurirane n’umunsi mpuzamahanga wahariwe ubwisanzure bw’itangazamakuru wizihizwa buri mwaka tariki 03 Gicurasi, aho wabaye mu buryo budasanzwe bwo ku mbuga nkoramyambaga zinyuranye hagamijwe kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya Covid-19, ibyo birori bikaba bynyura kuri RTV, TV1, Igihe.com n’ahandi.

Muri ibyo bihembo inkuru eshatu za Kigali today zahize izindi ni izo mu byiciro binyuranye birimo Icyiciro cy’inkuru ivuga ku bukungu (Busness Reporting Award) yanditswe na Mutuyimana Servilien, ifoto yahize izindi (Best photo of the Year Award) yafashwe na Muzogeye Plaisir n’ikiganiro cya Radio cyahize ibindi (Radio Talk Show) gitegurwa na Niwemwiza Anne Marie.

Mu bindi bihembo byatanzwe, Ikigo cy’igighugu cy’itangazamakuru (RBA) ni cyo cyegukanye ibihembo byinshi muri ayo marushanwa, ahahembwe Radio na Televisiyo by’u Rwanda mu byiciro by’ibitangazamakuru bikunzwe cyane, igihembo cy’umwaka kinahabwa Uwayo Divin, umunyamakuru wa RBA mu nkuru ivuga ku buzima.

Igihe.com ni cyo kinyamakuru cyahembwe mu bikorera kuri internet gikurikirwa na Inyarwanda.com, mu gihe inkuru y’umwaka yakozwe n’umugore aho iya Muragijemaliya Juventine yahize izindi, igihembo cy’umunyamakuru w’ibihe byose gihabwa Victoria Nganyira witabye Imana aho yakoreraga Icyahoze ari ikigo cy’igihugu cy’amatangazo ya Leta (ORINFOR).

Mu butumwa bwa Dr Usta Kaitesi, Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB), yashimye inkuru zahembwe aho yemeza ko zikoze mu buryo bwubahirije amategeko agenga umwuga w’itangazamakuru, avuga ko izo nkuru uburyo zikoze neza zitanga amahirwe yo gukoreraho ubuvugizi kuri serivise zitangwa ndetse zikaba zanashingirwaho mu kugira impinduka mu mikorere n’inzego bireba.

Uwo muyobozi yavuze ko kuba urwego rw’igihugu rw’imiyoborere rushinzwe ibirebana n’itangazamakuru ari iby’agaciro, aho yasezeranyije ARJ ubufatanye buhoraho mu kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru.

Uwo muyobozi yashimiye kandi asaba abanyamakuru gukomeza kubaka ubunyamwuga bwabo, nk’isoko y’iterambere ry’igihugu.

Ati “Uyu ni umwanya wo gukangurira abanyamakuru no kubibutsa ko ubunyamwuga bwabo ari isoko ikomeye y’iterambere ry’igihugu ndetse n’imiyoborere myiza n’imitangire ya serivise, akaba ari yo mpamvu ubu buryo n’ubundi buryo buzakenerwa bwose butuma twubaka umunyamakuru mwiza twifuza, buzakomeza kuba icyifuzo gikomeye cy’Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere, kandi tuzakora ibisabwa byose kugira ngo tubishyire mu bikorwa”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bravo..You deserve more

salim yanditse ku itariki ya: 4-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka