Kigali Today yahawe igihembo nk’ikigo gitanga serivisi inoze
Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB), rwahembye Kigali Today nk’ikigo cy’itangazamakuru cyitwara neza mu gutanga servisi inoze, ikaba yahawe izina ry’Intwaramihigo kimwe n’ibindi bigo byahembwe.

Icyo gihembo yagihawe kuri uyu wa 17 Nyakanga 2017, ubwo RGB yari mu gikorwa cyo kumurika ibyo yagezeho mu gihe cy’amezi atatu gahunda ya ‘Nk’Uwikorera’ imaze ishyirwa mu bikorwa.
Nk’Uwikorera ni gahunda yashyizweho na RGB, igamije kureba uko serivisi itangwa mu bigo bitandukanye byaba ibya Leta n’iby’abikorera, hagamijwe ko imitangire ya servisi muri rusange yazamuka.
Mu cyiciro cy’itangazamakuru, Kigali Today yahawe igihembo, gihabwa kandi n’Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA), TV1 ndetse na bamwe mu banyamakuru ku giti cyabo.
Prof Shyaka Anastase, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, avuga ko itangazamakuru rifite uruhare runini mu guhindura imyumvire ku mitangire ya serivisi.
Yagize ati “Mu bahembwe hajemo itangazamakuru nk’urwego rufite inshingano mu guhindura imyumvire, mu kurera, mu gutuma ibintu bigenda neza.
Rifite inshingano yo gutunga agatoki n’aho bitameze neza, ari yo mpamvu turisaba ubufasha n’ubufatanye ngo habe impinduka kandi zitange umusaruro”.
Hahembwe kandi ibindi ibigo bitandukanye birimo ibya Leta n’iby’abikorera nk’ibyabaye intangarugero mu gutanga serivisi nziza.
Kuri ubu mu Rwanda abaturage 72% ni bo bishimiye servisi bahabwa, intego ikaba ari uko muri 2018 bazaba bageze kuri 85%, nk’uko byatangajwe na Vincent Munyeshyaka, umunyabanga wa Leta ushinzwe iterambere ry’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Njye nimwiga gutambutsa comments z’abantu batekereza bitandukanye namwe nibwo nzemerako mukwiy’igikombe. Kandi niba mwarahisemo iyo nzira ni amahitamo yanyu kuko iyo ufite business yawe ufata imyanzuro ikunyuze kandi igufitiy’inyungu utitaye kubo ku ruhande.
Kigali to day iragikwiye kuko mutangaza amakuru mwahagazeho apana bamwe bahururana za byacitse zikiri ibihuha
Igihembo Kigali Today Nicyanyupe Kuko Mutujyezaho Amakuru Ari New.
Rwose kigalitoday muragikwiye igihembo: gutanga inkuru vuba, ibyuma bigezweho, professionalism........