Kigali: Ruswa iravuza ubuhuha mu nzego z’ibanze
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborerer (RGB), rugaragaza ko mu Mujyi wa Kigali mu byo Abanyarwanda babona nk’imbogamizi harimo ruswa ishingiye ku kimenyane iri hejuru ya 45% muri serivisi zitangirwa mu nzego z’ibanze.
Byatangajwe ku wa gatatu tariki 26 Mata 2023, mu nama nyunguranabitekerezo ku kurwanya ruswa n’akarengane mu mitangire ya serivisi, yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Turwanye ruswa n’akarengane mu mitangire ya serivisi, twubake u Rwanda twifuza”.
Ni ibintu ubushakashatsi bwa RGB buhurizaho cyane na bamwe mu batuye Umujyi wa Kigali, bavuga ko imitangire ya serivisi y’inzego zibanze yiganjemo ruswa ishingiye ku kimenyane, kubera ko ntawe ushobora kujya ku Kagari, Umurenge cyangwa Akarere ngo ahabwe serivisi mbere y’uziranye n’umuyobozi.
Marie Rose Mukamana wo mu Karere ka Kicukiro, avuga ko mu murenge wabo hagaragara ruswa mu mitangire ya serivisi.
Ati “Mu bayobozi benshi bibaho, ugasanga barimo baratanga ruswa, wowe utayitanze ugasanga urahiriwe, wa wundi watanze ruswa ugasanga niwe ubonye serivisi wowe ntayo ubonye kuko nta mafaranga watanze, bigatuma utaha nabi, wahiriwe wapfushije umwanya wawe w’ubusa, ugataha nta kintu ubonye, no mu midugudu biracyagaragara”.
Mu nama nyunguranabitekerezo ku kurwanya ruswa n’ikimenyanye mu mitangire ya serivisi, Umuyobozi Mukuru wa RGB Dr Usta Kayitesi, yavuze ko ikimenyane, gutoneshwa ndetse na ruswa byose byima umuntu amahirwe yo guhabwa serivisi mu gihe yakabaye ayihabwa, bigatuma uyihabwa atari we wakabaye ayihabwa.
Ati “Byose bituma bwa burenganzira Abanyarwanda bafite bibura, muri utu turere tw’Umujyi wa Kigali ariko n’ahandi Abanyarwanda bagaragaza ko ruswa, ikimenyane nk’inzitizi biri hejuru ya 45%, mu bintu babona nk’imibogamizi mu mitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze”.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, avuga ko hamwe mu hakigaragara icyuho cya ruswa ari muri serivisi z’imyubakire ndetse n’ubutaka, harimo abagura bakabuhererekanya, abakenera kubaka, hagaragazwa serivisi zitinda ariko zigatanga icyuho cya ruswa, gusa ngo hari ibigomba gukorwa.
Ati “Icyo twakuyemo ni ukugira ngo abantu bihutishe serivisi, bazitangire ku gihe, abaturage nabo ntibemere ko baba icyuho, ubonye ikibazo akigaragarize inzego zibishinzwe, hari no mu bakozi bamwe na bamwe bagaragaza uburyo ki babangamirwa na ruswa ishingiye ku gitsina, ntabwo ari binini cyane ariko nabyo bigomba kurwanywa bikaba zeru.
Ntabwo rero dusoreje aha, ubu hafashwe n’izindi ngamba zigiye kugenderwaho, tuve mu kuvuga ngo umuturage ku isonga ahubwo tubishyire mu bikorwa, ruswa tuyirandure ndetse n’igisa nayo”.
Umuvunyi Mukuru Madeleine Nirere, avuga ko bifuza ko mu mwaka wa 2050 u Rwanda ruzaba ari Igihugu cya mbere mu kurwanya ruswa n’akarengane.
Ati “Uyu munsi u Rwanda ruri ku mwanya wa 54 ku rwego rw’isi n’amanota 51%, rukaba urwa 4 muri Afurika, n’urwa 1 muri Afurika y’iburasirazuba, kugira ngo tugere ku cyerekezo 2050 cyane cyane mu nkingi yo kurwanya ruswa aho twifuza ko u Rwanda ruzaba u rwa mbere mu bihugu birwanya ruswa cyane, hari ingamba zashyizweho, nitugera 2035 hazakorwa isesengura ry’aho tugeze, ingamba zirahari nyinshi ndetse”.
Kugeza ubu, abanyarwanda bagaragaza icyizere bafitiye inzego z’umutekano zirimo RDF, RIB, Police y’Igihugu mu kurwanya ruswa n’akarengane kurusha izindi nzego za Leta.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
RUSWA NTAHO IZAJYA YAHOZEHO IZAHORAHO BAZA GAKENKE ITANGWA RY’AKAZI!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
mu GAKENKE mbonye inzu bari kubaka mu muhanda ubwo se MEYA NTARAHANYURA NA RIMWE NGO AHABONE HAFI YA CENTRE