Perezida Kagame azaganira n’abaminisitiri 54 ba Afurika ku ivugururwa rya AU

Perezida wa Repubulika Paul Kagame agiye kwakira abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu 54 bya Afurika kugira ngo baganire ku ishyirwa mu bikorwa ry’ivugururwa rya Afurika yunze Ubumwe.

Perezida Kagame agiye kuganira n'abaminisitiri w'ububanyi na amahanga ba Afurika ku ivugururwa rya AU.
Perezida Kagame agiye kuganira n’abaminisitiri w’ububanyi na amahanga ba Afurika ku ivugururwa rya AU.

Abo ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga n’abahagarariye ibihugu byabo mu muryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), Perezida Kagame azabakirira i Kigali tariki ya 07 Gicurasi 2017.

Perezida Kagame agiye guhura n’abo bayobozi nyuma y’uko ku tariki ya 24 Mata 2017 yari ari muri Guinea Conakry mu nama yamuhuje na Perezida w’icyo gihugu Alpha Conde kuri ubu uyobora AU na Moussa Faki Mahamat uyobora komisiyo ya AU na Perezida wa Tchad, Idris Deby.

Muri iyo nama bunguranye ibitekerezo ku mivugururire ya AU n’icyakorwa kugira ngo iryo vugururwa rishyirwe mu bikorwa uko bikwiye.

Mu mwaka 2016 mu nama ya 27 ya Afurika yunze ubumwe, nibwo abakuru b’igihugu bigize AU bahaye Perezida Kagame inshingano zo kuyobora ivugurura rya AU kugira ngo igere ku nshingano zayo zo guha serivisi zinoze abaturage.

Muri Mutarama 2017, nibwo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bemeje raporo y’ibyavuye mu ivugurura rya AU.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka