Kigali: Nyuma y’umukingo waridukiye abubatsi ku Muhima, imirimo yahagaze

Nyuma y’urupfu rw’abantu 3 bagwiriwe n’umukingo ku wa Mbere tariki 20 Ugushyingo 2023 i Kigali ku Muhima hepfo gato y’ahitwa kuri Peage, imirimo mu kibanza cyacukurwagamo ahazubakwa igorofa rya Greenland Plaza, yahagaze.

Imirimo yo gusiza yabaye ihagaze
Imirimo yo gusiza yabaye ihagaze

Sosiyete y’Abashinwa yitwa ‘Evergreen Engineering Company Ltd’ irimo kubaka Hotel n’Amacumbi yiswe ‘Greenland Plaza’, nta cyo yifuje kubwira itangazamakuru kuri gahunda ikurikiyeho yo guherekeza abitabye Imana no gusubukura imirimo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, Grace Tusiime Mukandoli, yatangarije Kigali Today ko imibiri y’abitabye Imana yajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro by’i Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge.

Abitabye Imana ni uwitwa Brian (batahise bamenya irindi zina), Habimana Innocent na Hategekimana Irakoze Elizé, kuri uyu wa Kabiri bikaba byari bitaramenyekana igihe bazashyingurirwa kuko inzego zibishinzwe zari zikirimo gukora raporo.

Aha ni ho haguye abantu batatu bari mu gikorwa cyo gusiza ahagiye kubakwa icyiciro cya kabiri cy'inyubako ya Greenland Plaza
Aha ni ho haguye abantu batatu bari mu gikorwa cyo gusiza ahagiye kubakwa icyiciro cya kabiri cy’inyubako ya Greenland Plaza

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima akomeza agira ati "Nyuma ya raporo y’Ubugenzacyaha iza kuvuga uburyo impanuka yagenze n’icyayiteye, ababo bahabwa uburenganzira bakajya gushyingura."

Tusiime avuga ko ikigo Evergreen Engineering cyasabwe gutanga ibikenerwa byose mu guherekeza abitabye Imana no kubashyingura, ndetse n’impozamarira ku miryango yabo.

Abaturage babonye iyo mpanuka iba, bavuga ko abagwiriwe n’umukingo barimo gukura itaka munsi yawo imbere y’ikimashini cyari kimaze gucukura, bashaka gupima uburebure bw’ahari hamaze gukorwa.

Nyuma y'impanuka, babyutse bashyiraho uruzitiro rw'iki kibanza kirimo gusizwa
Nyuma y’impanuka, babyutse bashyiraho uruzitiro rw’iki kibanza kirimo gusizwa

Umwe muri abo baturage yagize ati "Baboherejemo noneho iriya mashini ikajya icukura isesereza (yinjira munsi y’umukingo), bitewe n’uko imvura imaze igihe igwa ubutaka bworoshye, ni yo mpamvu bwaridutse."

Umuvugizi w’Ubugenzacyaha(RIB), Dr Thierry Murangira yijeje Kigali Today ko bakirimo gukurikirana iby’iyi mpanuka, bakaza gutangaza imyanzuro.

Ikigo Evergreen Engineering Company Ltd cyari kimaze kuzamura umuturirwa wa mbere wa Greenland Plaza haruguru y’aharimo gusizwa kugira ngo hazubakwe undi, zikaba ari inyubako zagenewe hoteli n’amacumbi.

Inkuru bijyanye:

Kigali: Umukingo wagwiriye abantu bane, batatu muri bo barapfa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka