Kigali: Nta mugenzi uzajya urenza iminota itanu ku cyapa cya tagisi

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buratangaza ko gahunda nshya yo gutega imodoka yatangijwe mu mujyi wa Kigali ifite intego yo kudatinza abagenzi ku byapa byo gutegeraho byibura iminota itarenze itanu ku mihanda migari n’iminota 30 mu mihanda yo mu makaritsiye.

Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro iyi gahunda, kuri uyu wa Gatanu tariki 30/08/2013, umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidel Ndayisaba, yatangaje ko imodoka zizajya ziza ku bwinshi bitewe n’amasaha y’akazi ariko iyo gahunda ikazarushaho kugenda neza ari uko imodoka zongerewe.

Ndayisaba ni umwe mu bagendeye muri imwe muri izi modoka yazengurutse umujyi mu rwego rwo kwirebera uko gahunda yo gutwara abagenzi ikorwa.
Ndayisaba ni umwe mu bagendeye muri imwe muri izi modoka yazengurutse umujyi mu rwego rwo kwirebera uko gahunda yo gutwara abagenzi ikorwa.

Yagize ati: “Iminota itanu mu gihe cyo kujya no kuva ku kazi ni yo ntego, iminota 30 mu makaritsiye, iminota 15 mu mihanda miremire mu masaha asanzwe atari ayo kujya ku kazi mu gitondo no kuva ku kazi ni mugoroba iyo niyo ntego.

Hanyuma birumvikana hari ibikenewe. Hakenewe imodoka zifite ubushobozi, uyu munsi dutangiza iyi gahunda harimo gutunganya uburyo izihari zikoreshwa neza ariko hakenewe n’izindi.”

Imodoka yari itwaye abayobozi bakuru yagendaga ishyiramo abagenzi batandukanye ku mihanda.
Imodoka yari itwaye abayobozi bakuru yagendaga ishyiramo abagenzi batandukanye ku mihanda.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali yakomeje yemeza ko uburyo bwo kugenda n’imodoka rusange ari gahunda ihendukiye buri wese, bikagira ingaruka nziza ku bukungu bwa buri umwe n’igihugu muri rusange.

Ku ruhande rw’abahagarariye amakompanyi atatu yatsindiye gukorera mu mujyi wa Kigali, bemeza ko ari uburyo bwo guteza imbere ishoramari bagashimira Leta uburyo yakomeje kutabatererana.

Biyemeje gutahiriza umugozi umwe mu gucyemura ibibazo byabatanya, no gukorera hamwe mu gushaka inyungu rusange ariko izanungura abagenzi, nk’uko Col. Dodo uyobora kompanyi ya RFTC yabitangaje.

Kugeza ubu amabisi manini n’amatagisi mato agera kuri 60 niyo azatangira gukora muri iyi gahunda.

Abayobozi batandukanye babonye n'akanya ko gusabana n'abagenzi batandukanye.
Abayobozi batandukanye babonye n’akanya ko gusabana n’abagenzi batandukanye.

Kigali Bus Service (KBS) irakorera mu bice bya Remera, Kanombe, Kabeza, Nyarugunga, Rusororo (Kabuga), Masaka, na Ndera.

Royal Express Ltd izakorera mu bice bya Niboye, Kicukiro (Sonatubes, Centre), Gahanga, Gatenga, Gikondo na Kigarama.

Rwanda Federation of Transport Cooperatives (RFTC) irkorera mu bice bya Kimironko, Kinyinya (Kagugu & Dutchwelle), Gisozi, Kacyiru, Gakinjiro, Batsinda, Kibagabaga, Kimihurura na Nyarutarama.

Rwanda Federation of Transport Cooperatives (RFTC) kandi irakorera mu bice bya Kimisagara, Nyakabanda, Nyamirambo, Mageragere, Kigali, Gatsata, Karuruma, Jabana na Nyacyonga.

Ahazwi nko kuri Statistique ni hamwe mu ho imodoka zizajya zifatira abagenzi.
Ahazwi nko kuri Statistique ni hamwe mu ho imodoka zizajya zifatira abagenzi.

Buri kampanyi izajya inavana abagenzi mu bice yahawe gukoreramo ibageze mu mujyi rwagati na Nyabugogo inabasubizeyo.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 8 )

ndabyumva ariko ziriya modoka za KBs zipakira nk’ibitoki ntago aribyo rwose umuntu yagakwiye kugenda yicaye

hheee yanditse ku itariki ya: 31-08-2013  →  Musubize

nukuri muve mubi pindi nkibyo muba muha abantu
imodoka imara 3heures munzi iva kanombe igera giporoso gusa mutuma service zaba rwayi zisubira inyuma kuko ababaganga naba forormo badafite imodoka zabo biragoye kubona imodoka kandoi birumvikana ko hari uburangare

kanamugire yanditse ku itariki ya: 31-08-2013  →  Musubize

rwose uwageze muri gare wese yagaye ariya masezerano ya kimonopole ubu se abashoye muri munibus barishyura iki harya ngo hari rura!!! parlement yo ntirajyaho .ariko hari sena twagira uwo bireba

uwanjye yanditse ku itariki ya: 31-08-2013  →  Musubize

ariko hari ikibazo nayobewe igisubizo cyacyo mwamfasha mukakimbwira kuko tugihuriyeho turi benshi ko zimwe mumodoka nkiyo zikoze impanuka ujya kumva ngo zarengeje abo zigomba gutwara
none ndibaza izi bus za KBS zemerewe gutwara abagenzi bangahe ko iyo urebye imyanya yagenewe kwicarwamo irutwa nabagenda bahagaze kandi abahagaze ugasanga ntanubuhumekero bafite kuberra kuzura bikabije kuburyo no gusohoka wenda ugeze aho uviramo bitoroha kubera kuzura
murakoze.

Rmg yanditse ku itariki ya: 31-08-2013  →  Musubize

iryo turufu turarimbiwe.

bazir yanditse ku itariki ya: 30-08-2013  →  Musubize

bayobozi bacu mukomereze aho, ntimucibwe intege nuko bitagenze neza cyane kumunsi wa mbere, ndakeka ko aho bipfira bagenda bahabona bagafata n`ingamba, nemera ko bitahita biba byiza ako kanya. courage bizaza

umulisa Alice yanditse ku itariki ya: 30-08-2013  →  Musubize

Bsr , ibivugwa n ibikorwa ntaho bihuriye , ese ko mn 5 umugenzi azaba abonye imodoka , mu Rwanda hari imodoka zingana gute ? hari abagenzi bangana gute ? ku yahe masaha ? mbega mbega .

UMUGWANEZA Jeanne yanditse ku itariki ya: 30-08-2013  →  Musubize

Ibi nibigerwaho tuzashima Imana, dushimire n’umujyi wa Kigali! Uzi gutegera Remera ku cyapa, 6h30, ukagera mu mujyi 8h00, kubera ukuntu bus zitinda sonatube na Rwandex! Police ikwiye kubyigaho rwose ikaturenganura twe abagenzi.

nzaramba yanditse ku itariki ya: 30-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka