Kigali: Mu myaka itanu hazubakwa ibilometero bisaga 200 by’imihanda

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buravuga ko mu gihe cy’imyaka itanu buteganya kuba bwubatse ibilometero 215.6 by’imihanda, mu mushinga mugari wo kubaka imihanda wiswe ‘Kigali Infrastructure Project’ (KIP).

Muri Kigali mu myaka itanu hazubakwa ibilometero bisaga 200 by'imihanda
Muri Kigali mu myaka itanu hazubakwa ibilometero bisaga 200 by’imihanda

Uretse ibyo bilometero by’imihanda bateganya kubaka, ngo hari iyagiye yubakwa mu gihe cyashize ingana n’ibilmetero 54 yarangiye hamwe n’indi ingana n’ibilometero 78 yiyongeraho, yagiye yubakwa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali ku bufatanye n’abaturage bagiraga umusanzu batanga, hanyuma Umujyi wa Kigali ukabafasha mu buryo bw’amafaranga cyangwa mu bundi buryo bukenerwa mu kubaka imihanda.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo, Dr. Merard Mpabwanamaguru, avuga ko kuri ubu uwo Mujyi ufite umushinga mugari wo kubaka imihanda wiswe KIP.

Ati “Duteganya ko byibura mu myaka ine itanu tuzaba twubatse ibilometero bingana na 215.6 by’imihanda, ariko iyo mihanda itandukanye tukaba twarayishyize mu byiciro bigera kuri 6, aho ubu turimo kubaka imihanda yo mu cyiciro cya mbere, imwe ikaba irimo kurangira, indi ikaba ifite inyigo na ho indi ikaba irimo gukorerwa inyigo”.

Dr. Mpabwanamaguru avuga ko mu mihanda yo mu cyiciro cya mbere harimo umuhanda uva Sonatube – Sahara ukagenda ugahura n’umuhanda ujya Kabeza uturutse Niboyi, uyu ukaba uri mu yo bateganya kubaka.

Dr. Merard Mpabwanamaguru
Dr. Merard Mpabwanamaguru

Hakaba umuhanda wa Kabeza - Airport - Itunda- Busanza, ukaba uca munsi ya ‘Air force’ ukagenda ugatunguka mu Busanza hafi y’irimbi, ukaba urimo kubakwa ndetse hari n’umuhanda wa African Leadership University Campus uturuka kuri rompuwe yo munsi ya Azam ukazamuka ku ishuri rya African Leadership University Campus ukagera ku kagari ka Musave.

Ngo hari imihanda itandukanye izubakwa muri Kacyiru irimo uzubakwa ahahoze Akarere ka Gasabo, umuhanda wa ruguru y’Umurenge wa Kacyiru, hakaba imihanda izengurutse kuri Golf yishwe Golf ring road.

Hari kandi imihanda irimo kubakwa mu kigo cya Polisi cya Kacyiru, hakaba umuhanda uturuka kuri Ambasade y’Abanyamerika ugenda ukagera ku Kimicanga bateganya kwagura, n’umuhanda wo ku Kinamba umanuka Yamaha ukagenda ukagera ku Kinamba no mu Kabuga ka Nyarutarama bateganya kwagura.

Iyo mihanda yose ikaba iri mu cyiciro cya mbere, hakaba harimo iyatangiye gukorwa ndetse n’iyo barimo kunoza inyigo yayo kugira ngo itangire gukorwa.

Ngo urebye uburyo Umujyi wa Kigali ugenda ukura, kugira ngo yose ibe nta muhanda w’igitaka uyirangwamo, byasaba ko hubakwa ibilometero 2,400 nk’uko umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa abisobanura.

Ati “Urebye uko Kigali igenda ikura, urasanga kugira ngo yose ibe ifite kaburimbo dukeneye kilometero 2400, uyu munsi tukaba dufite ibilometero 500 gusa bifite kaburimbo, turongeraho ibyo 216, twongereho n’ibindi bigenda bikorwa muri iyi mishanga nk’uriya twakoze ejobundi mu gatare n’indi tuzagenda dukora mu yindi mishinga yo kuvugurura imiturire”.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa

Ati “Murumva ko tugifite gahunda, ariko biranagaragara ko ibisubizo bigenda biboneka, ni twongeraho na kwa kundi abaturage bagenda bishakamo ibisubizo bakubaka imihanda, birumvikana ko igisubizo tuzakibona”.

Abatuye Umujyi wa Kigali babishoboye barashishikarizwa gufatanya n’ubuyobozi bwabo bakishakamo ibisubizo, muri gahunda yo kubaka imihanda mu duce batuyemo.

Bikurikire muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Murakoze cyane Kandi turashima intambwe iri guterwa mu iyubakwa ry’imihanda myiza muri Kigali.

Turabasaba ko hakorwa n’inyigo y’umuhanda wahuza umurenge wa Bumbogo na Ndera (ku kagari Ka Musave-ku mashuri ya musave-centre Gasima - Ndera.

"Imihigo irakomeye Kandi irakomeje"

Thx Dr Merard

Anastase yanditse ku itariki ya: 26-06-2022  →  Musubize

Murakoze cyane Kandi turashima intambwe iri guterwa mu iyubakwa ry’imihanda myiza muri Kigali.

Turabasaba ko hakorwa n’inyigo y’umuhanda wahuza umurenge wa Bumbogo na Ndera (ku kagari Ka Musave-ku mashuri ya musave-centre Gasima - Ndera.

"Imihigo irakomeye Kandi irakomeje"

Thx Dr Merard

Anastase yanditse ku itariki ya: 26-06-2022  →  Musubize

Numuhanda wa GASANZE ukomeza induba ntimuzawibagirwe kuko urakoreshwa cyane urimo ivumbi ryishi.

Ngayaberura jean jacques yanditse ku itariki ya: 10-03-2022  →  Musubize

Numuhanda wa GASANZE ukomeza induba ntimuzawibagirwe kuko urakoreshwa cyane urimo ivumbi ryishi.

Ngayaberura jean jacques yanditse ku itariki ya: 10-03-2022  →  Musubize

Numuhanda wa GASANZE ukomeza induba ntimuzawibagirwe kuko urakoreshwa cyane urimo ivumbi ryishi.

Ngayaberura jean jacques yanditse ku itariki ya: 10-03-2022  →  Musubize

Numuhanda wa GASANZE ukomeza induba ntimuzawibagirwe kuko urakoreshwa cyane urimo ivumbi ryishi.

Ngayaberura jean jacques yanditse ku itariki ya: 10-03-2022  →  Musubize

Nta muhanda wo ku gisozi numwe urimo. Priority yimihanda ikorwa igenwa gute ko mbona bita kicukiro na nyarugenge gusa.

Kalisa yanditse ku itariki ya: 14-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka