Kigali: Mu makaritsiye yose hagiye gushyirwa ibibuga abana bazajya bakiniraho

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko mu rwego rwo kongera ibice byo kwidagaduriramo, bafite imishinga itandukanye irimo n’iyo kongera ibibuga abana bazajya bakiniraho.

Hagiye gutunganywa ibibuga mu makaritsiye yose ya Kigali, aho abana bazajya bakinira
Hagiye gutunganywa ibibuga mu makaritsiye yose ya Kigali, aho abana bazajya bakinira

Mu kiganiro ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagiranye n’abanyamakuru tariki 13 Ukwakira 2021, bavuze ko mu mushinga bafatanyijemo na Minisiteri ya Siporo, barimo gushaka uburyo havugururwa ibibuga biri muri za karitiye bitameze neza, ndetse hagakorwa n’ahandi hantu hadatunganyijwe, mu rwego rwo gufasha abana kugira ngo babone aho bidagadurira hahagije.

Umuyobozi ushinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali, Marie Solange Muhirwa, avuga ko akenshi cyera abana bakiniraga mu mihanda, ariko uyu munsi kubera ko ahenshi hashyizwe kaburimbo, abana batakibona aho bakinira, ari yo mpamvu batekereje ko bagomba kubongerera ibibuga kugira ngo barusheho kubona aho bidagadurira.

Ati “Urabona mu makaritiye hasanzwe haba harimo ibibuga ariko ugasanga ntibimeze neza, hari n’ahantu haba hari ibisigara ariko bikaba bidatunganyije neza, abana bakabura ahantu bakinira mu makaritiye. Ubundi kera twe tukiri abana twakiniraga mu muhanda, ariko imihanda myinshi ubu bashyizemo kaburimbo abana babura ahantu bakinira, akenshi usanga mu makaritiye hagiye hari ibisigara nk’ibyo, ibyanya bishobora kuba byatunganywa abana bakajya babona ahantu bajya bakinira, bidagadurira”.

Uwo mushinga ngo uzagenda ushyirwa mu bikorwa mu byiciro, bahereye ahantu hasanzwe hari ibibuga bikabanza gutunganywa, ku buryo biba ari ibibuga bifite ibintu byose by’ibanze bikenerwa ahantu abantu bakinira.

Muhirwa avuga ko hari n’undi mushinga bafite wiswe ‘Street for Kids’, aho bazareba ahantu muri karitiye hatagendwa n’imidoka nyinshi, bagashaka uburyo abana bazajya bahakinira nk’uko abisobanura.

Ati “Hari nk’ahantu usanga n’ubundi abana bakinira muri uwo muhanda, hatari traffic nyinshi y’imodoka, ku buryo uramutse ufashe nk’agace gatoya ukaba wagaharira abana, bakajya baba ari ho bakinira, bitabangamira urujya n’uruza rw’imodoka zo muri iyo karitiye. Uwo n’umushinga tuzajya tuwukorana n’abantu batuye muri iyo karitiye, kugira ngo na bo babigirimo uruhare, tutazabangamira urujya n’uruza rwo muri ako gace”.

Marie Solange Muhirwa
Marie Solange Muhirwa

Mu rwego rwo kugira ngo abatuye Umujyi wa Kigali barusheho kubona ahantu baruhukira ndetse bakanahidagadurira, iyo mishinga yiyongera ku yindi uyu Mujyi ufite, urimo icyiciro cya mbere cyatangiye gukorwa mu Mujyi rwagati ahazwi nko muri Car free zone, ariko ngo niharangira hari ibindi bizakorwa nk’uko Muhirwa akomeza abisobanura.

Ati “Tuzahita dukomerezaho, dukomeze tugere hariya imbere ya Centenary House, hari n’umushinga dufite wo gutunganya igishanga cya Nyandungu dufatanyijeho na REMA, urasa nk’aho urimo kugera ku musozo. Uwundi mushinga dufite, murabona hano mu bishanga kuva i Gikondo ukagenda ukagera kuri ‘Poids Lourd’, hari harimo ibikorwa bitari bijyanye n’icyo gishanga, kuri ubu turimo gushaka amakuru kugira ngo tubashe gukora inyigo yo kuba twahatunganya, uwo mushinga wabonye inkunga ya Banki y’isi, turahita dutangira gukora inyigo”.

Umujyi wa Kigali ufite gahunda y’uko mu myaka iri imbere uzaba waratunganyijwe neza ku buryo uzaba ari umwe mu Mijyi myiza ikurura ba mukerarugendo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Iki gikorwa nindashyikirwa kuzamura impano zimikino nubwo twakererewe

Felix yanditse ku itariki ya: 18-10-2021  →  Musubize

Mushyire ibibuga mu bishanga hari ahati imyanya. Ubanxa byo bitakwangiza ibidukikije

Kubatiza yanditse ku itariki ya: 16-10-2021  →  Musubize

Ni byiza cyane ariko ibyo bibuga muvuga ntabihari naho byari biri hu natwe ibindi bikorwa reba kanombe kukibuga,harubatswe remera hubatswe arena nahandi ntaho kwidagadurira hahari ni mujyerajyeze

N E yanditse ku itariki ya: 16-10-2021  →  Musubize

Voilà!!! Iki ni cyo cyemezo cyari cyarabuze ngo u Rwanda rubone umusaruro muri sport.

Nibishyirwe mu bikorwa vuba kugirango nko muri 2035 amavubi azabe afite ikigega kivomerwamo impano.

Josua yanditse ku itariki ya: 15-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka