Kigali : Moto 106 zafatiwe mu mukwabu
Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, kuri uyu wa kane tariki 10 Mutarama 2019 yatangije igikorwa cyo gufata moto zikora mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa zikora zitujuje ibisabwa.

Icyo gikorwa cyatangijwe mu gihugu hose, muri Kigali kikaba cyabereye mu Karere ka Gasabo, mu bice bya Remera, Kimironko, no mu nkengero zaho ahafashwe moto 106.
Senior Superintendent of Police Jean Marie Vianney Ndushabandi, umuvugizi wa polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yasobanuye ko mu makosa zafatiwe harimo guhagarara nabi ahatemewe.

Hafashwe kandi abamotari binjiza abagenzi muri gare aho kubasiga hanze ya gare, abatwaye badafite ibyangombwa byo gutwara (autorisation de transport), abadafite perimi, abatwaye umugenzi urenze umwe, abatwaye abagore bambaye mu buryo butanoze ingofero irinda impanuka ndetse n’abamotari bafite ingofero (casque) zitujuje ubuziranenge ku buryo nko mu gihe cy’impanuka ntacyo yamarira umugenzi.
Mu bamotari bafite moto zafashwe harimo abavugaga ko barenganyijwe kuko hari nk’abafashwe bashinjwa ko baparitse aho bitemewe mu gihe nyamara ngo nta habugenewe hahagije hazwi moto igomba kuba iparitse.
Hari abandi bavuga ko babandikiye amakosa atari yo nko kuba badafite ibyangombwa byo gutwara abagenzi (autorisation de transport), bo bakavuga ko barenganye kuko badakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto. Hari uvuga ko yaparitse kuri sitasiyo ya lisansi agiye kongeramo amavuta ariko abashinzwe umutekano w’abamotari baramufata bandika ko yakoze amakosa yo guparika ahatemewe.

SSP Ndushabandi, umuvugizi wa polisi, ishami rishinzwe umutekano mu muhanda yavuze ko abafite moto zafashwe begera urwego rwa polisi rubishinzwe, hakabaho gusuzuma ibimenyetso no kwemeza ugomba guhanwa n’ugomba gusubizwa moto ye.
Naho ku kibazo cy’aho moto zemerewe guhagarara (parking) hadahagije, mu bice bimwe ndetse hakaba hadahari, SSP Ndushabandi yagize ati " Kuba hari ikibazo cya parking ntibiguha uburenganzira bwo guparika aho ubonye. Abantu binubira ko tubabuza guparika kuri Gare no kuri Stations za essence, stations za essence ni aho kunywera essence no gukomeza kugira ngo uhe abandi inzira, ntabwo hahinduka aho guparika moto. Icyo gihe waba urimo kubuza abandi gukora imirimo bashinzwe."
SSP Ndushabandi avuga ko nubwo abo bamotari bumvikanisha ko barenganye, aho usanga hafi ya bose nta wemera ikosa rye, ngo nta gikorwa nk’icyo polisi ikora kigamije kurenganya uwo ari we wese, ahubwo ngo kiba kigamije gukumira amakosa yo mu muhanda.

Igikorwa nk’iki ngo kirakomeza, kuko na nyuma yo kugenzura abatwara moto hazakurikiraho kugenzura abatwara imodoka hagamijwe kuburizamo impanuka za hato na hato zahitana ubuzima bw’abantu.
Imibare ya Polisi y’u Rwanda igaragaza ko impanuka za moto ziza ku isonga mu guhitana ubuzima bw’abantu benshi. Mu mwaka ushize wa 2018, abapfuye bazize impanuka zaturutse kuri moto bangana na 35% by’abazize impanuka bose.

Photo : Roger Marc Rutindukanamurego
Ohereza igitekerezo
|
Abamotari turarengana cyane Niba naruvugiro tugira sinzi Hari nigihe umuntu aza akagutega bikarangir agufash urumva nakarengane gusa murakoz ndabakund
ikindi mukwiye kutubariza nukwishyuzwa parking kdi twarangiza tukayifatirwa nakarengane gakomeye ikindi mutubwirire banyiramatsation ko bagakwiye kurengera abakiriya babo birababaje kumva umuntu wambaye Seville afatira moto kwipope ari kunywa essance
Njye ndi motari ariko ibyo dukorerwa nimana yonyine yo kudutabara nawese ngo guhagarara nabi?nonese duhagarare he?ko ataritwe twatumye urubyiruko twese tubona ko ntakindi cyo gukora kdi namwe murabibona tureke motose ngo tuzunguze.ahaaa nzaba mbarirwa ndashimira abakomeje kuvuga uko babibona murakoze
harimo akarengane gakomeye kuko motar bamwandikira izo 25000 agasubirana moto ye, kwishyura pariking utagira aho uparika ni ikibazo bakwiye kwigaho
Birababaje pe koko mwirirwa muhiga motal nkabahiga habui cy fdll
Bizashira kandi namvura idahita muzabura ibyamufata amaherezo mwifate
Nizere ko ari Moto zifite amakosa gusa ntawarenganye.Niba bafataga na moto RD 486A ya mwene wacu imaze igihe yarabuze kandi ikorera hano I Kigali.
ese kuki mutabandikiye ngomubasubize moto zabo ?!!twabonye murikuzipakira kandi muba mubahemukiye PE mAkabandikiye contravention ubundi bagasigarana moto
Abo bamotari baparitse ahatemewe bahamwe natwe hano mumuhanda ujya mucyumbati ituruka kuritapi abamotari banyura mugahanda kabanyamaguru nabo baratubangamira abanyamaguru usanga babyigana na namoto nukuri nukubabuza murakoze cyane ibihe byiza?