Kigali: Menya abihutirwa bagomba guhabwa ibiribwa muri iyi Guma mu rugo
Abayobozi b’Imirenge igize Umujyi wa Kigali bahuje amabwiriza abafasha kumenya abaturage bakeneye ibiribwa muri iyi wikendi(Week-end), bamwe muri abo baturage ndetse bakaba baramaze kubihabwa guhera ku wa kane tariki 21 Mutarama 2020.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku 18 Mutarama 2020 yanzuye ko Umujyi wa Kigali wose ushyizwe muri gahunda ya guma mu rugo izamara iminsi 15, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo Covid-19.
Hafi ya hose muri uyu mujyi amaduka, amashuri, ibiro, udukiriro, utubari, ingendo za moto, amagare, imodoka zitwara abagenzi n’ibindi byarahagaze, usibye ahacururizwa ibiribwa, ibikoresho by’isuku, ibikomoka kuri peterori cyangwa amaduka acuruza imiti(Pharmacie).

Leta y’u Rwanda yizeza abatagira icyo bakora ubu bicaye mu ngo ko batazicwa n’inzara, ndetse ikaba imaze kwandika abazagenerwa inkunga y’ibiribwa, ariko bamwe mu bayobozi b’imirenge baganiriye na Kigali today, bavuga ko abantu bose batihutirwa guhabwa ibiribwa ku rugero rungana.
Umwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge mu karere ka Gasabo tudashatse kuvuga amazina kubera umutekano we, yavuze ko abihutirwa bagomba guhabwa ibiribwa ari abakora isuku mu bigo, abazunguzayi, abakora mu magaraje, aboza ibinyabiziga, n’abandi bose bakora imirimo ya nyakabyizi itabafasha kugira icyo basagura ku byo baba bakoreye ku munsi.
Uyu muyobozi w’umurenge yagize ati “Mu bihutirwa bagomba guhabwa ibiribwa, abakarani ntibarimo, abamotari ntibarimo kuko umumotari wakoraga buri munsi yakagombye kuba afite ikimina yabitsemo amafaranga, wenda nyuma y’icyumweru cyangwa bibiri akaba ari bwo ashyirwa ku rutonde”.

Abatangiye guhabwa ibiribwa kuva ku wa kane tariki 21 Mutarama 2020, ni abo mu mirenge ya Remera mu karere ka Gasabo na Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge, hamwe n’abaherutse kwimurirwa i Busanza mu karere ka Kicukiro bavuye muri Kangondo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera, Karamuzi Godfrey we yavuze ko hatazabaho gutoranya abahabwa ibiribwa mbere y’abandi, kuko ngo yamaze gushaka abafatanyabikorwa(abaterankunga) bazajya batabara abo bigaragara ko bashonje cyane bose.
Karamuzi yagize ati “ntabwo mfite imibare y’abamotari bagomba guhabwa ibiribwa ariko bari mu bazabihabwa, amahirwe mfite ni uko hari abafatanyabikorwa, ngenda nkomanga ahantu hose kugira ngo ibiribwa ni biba bike tubone ubutabazi, hatagira umuturage waburara cyangwa ngo abwirirwe”.
Karamuzi avuga ko barimo gutanga ibiribwa bagendeye ku mubare w’abagize urugo, aho urufite umuntu umwe kugera kuri babiri(1-2) ruhabwa ibiro bitatu n’igice(3.5kg) by’umuceri hamwe n’ibishyimbo ikiro kimwe n’ibice bine(1.4kg) bikazabatunga mu gihe cy’icyumweru.

Urugo rufite abantu 3-5 ruhabwa kg6.3 z’umuceri, hamwe na kg3.5 z’ibishyimbo, hanyuma urugo rufite hejuru y’abantu batandatu rugahabwa kg12.6 z’umuceri na kg7 z’ibishyimbo bizababeshaho mu gihe cy’iminsi irindwi.
Karamuzi avuga ko nyuma y’icyumweru aba baturage ngo bazongera guhabwa ibiribwa kugeza igihe gahunda ya guma mu rugo izarangirira.
Kugeza ubu Umujyi wa Kigali urabarura ingo z’abawutuye zirenga 69,000 zikeneye guhabwa ibiribwa, kuko abari bazitunze baretse akazi ku bwo gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid 19.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ohereza igitekerezo
|
Bravo Geoffrey! Njye nkunda ishyaka n’umurava ukorana akazi kawe. Uwaguha ukayobora aka karere ka Gasabo ibintu byakwikora rwose. Ngaho rero n’indi mirenge itekereze Ku Bantu bayo batarabona akantu nta mba nko muri kinyinya ituwe n’abifite ndetse n’abadafite na mba benshi!
Ko mbona abamotari batarimo kdi nabo akazi kabo karahagaze? Bamerewe nabi, leta nabo ibatekerezeho kuko imiryango yabo imerewe nabi
Ariko iyi travail yo kubigemura ukomanga hirya no hino singombwa! Mwashatse no za momo na airtel money zabo mukabagenera cash bihwanye ko byoroshye! Ikindi kandi umuntu iyo afite frw aba afite choice nyinshi ashobora guhaha uko abyumva