Kigali: Koperative z’abamotari zavuye kuri 41 zigirwa eshanu

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 16 Kanama 2023, kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo, habereye inama yahuje ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, abamotari bawukoreramo, urwego ngenzuramikorere (RURA) na Polisi y’u Rwanda, baganira ku bibazo by’umutekano, isuku ndetse n’imikorere iboneye igomba kuranga abamotari.

Abamotari muri Stade i Nyamirambo
Abamotari muri Stade i Nyamirambo

Umuyobozi wa RURA, Eng. Emile Patrick Baganizi, yabwiye yavuze ko Koperative z’abamotari zagabanyijwe ziva kuri 41 zigirwa 5, ndetse banagenerwa umwambaro mushya ubaranga.

Eng. Baganizi avuga ko izi Koperative zizabafasha gukemura ibibazo bahuraga nabyo, babifashijwemo n’abayobozi b’izo koperative.

Ati “Aba bayobozi bashinzwe kubakemurire ibibazo mufite kandi ku gihe, kugira ngo imikorere yanyu igende neza no kugira ngo ibibazo muhura nabyo mu kazi kanyu ka buri munsi bikemuke”.

CP Kabera abaganiriza kuri gahunda ya Gerayo Amahoro
CP Kabera abaganiriza kuri gahunda ya Gerayo Amahoro

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yasabye abamotari kwitwararika no kugenda neza mu muhanda igihe batwaye ibinyabiziga, kuko usanga aribo n’abanyonzi baza ku imbere mu bateza impanuka.

Ati “Iyo umuntu akoze uko ashoboye akigengesera ngo atagira uwo ateza impanuka, byongera amahirwe y’uko na we ntawe uyimuteza”.

CP Kabera yavuze ko mu muhanda bisaba ko umushoferi atagomba kurangara, no kwibagirwa kubahiriza amategeko y’umuhanda ndetse no kugendera mu mukono we, mu ruhande rw’iburyo.

Ati “Gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’ igamije kubibutsa kwirinda impanuka zo mu muhanda, kuko zihitana ubuzima bw’abant. Mugomba rwose kumva no gukurikiza inama tubagira, ariko cyane mugakurikiza amategeko y’umuhanda”.

Abamotari bibukijwe ko bagomba kujya bagenda bacanye itara ry’imbere, kugira ngo moto igaragarire umuntu uri kure yayo, kandi ayibone haba ku manywa, mu gihe hari ibihu cyangwa mu ijoro.

Indi ngingo yagarutsweho n’uko abamotari basabwe kunoza isuku ku mubiri na moto zabo kugira ngo batabangamira abo batwaye.

Umuyobozi w’Umugi wa Kigali, Pudence Rubingisa, avuga ko mu rwego rwo gufasha abamotari kunoza isuku, bazahabwa umwamabaro ubaranga kandi bakawuhabwa nta kiguzi.

Ati “Murahabwa jire ebyiri kandi nta kiguzi, tubasaba gusa kugira isuku ku myambaro no ku mubiri”.

Muremyi Joseph ni umumotari ukorera ku iseta ya Nyabugogo, avuga ko yishimiye igikorwa cyo gushyirwaho kwa koperative 5, kuko bizaborohera cyane kumenya imikorere yazo, cyane ko izariho mbere batamenyaga uko zikora kubera ubwinshi bwazo.

umuyobozi w'Umujyi wa Kigali yasabye abamotari kurangwa n'isuku
umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasabye abamotari kurangwa n’isuku

Ati “RURA na Polisi ndetse n’ubuyobobozi bw’Umujyi wa Kigali, badufashije cyane kuko badushyiriyeho uburyo bunoze bw’imikorere, icyo dusabwa natwe ni ukugira isuku kuko usanga hari bagenzi bacu basa nabi, ndetse tukanirinda gukora amakosa igihe dutwaye abagenzi”.

imyambaro mishya abamotari bagiye gutangira kwambara
imyambaro mishya abamotari bagiye gutangira kwambara
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka