Kigali: Itangazamakuru riranengwa kuba hari uduce tw’umujyi ritageramo
Bamwe mu batuye umurenge wa Kigali mu karere ka
Nyarugenge, n’ubwo ari mu murwa mukuru w’Igihugu, baravuga
ko batigeze babona Itangazamakuru mu mateka yabo kugeza
muri uyu mwaka wa 2018.
Bakavuga ko hari ibibazo abayobozi b’inzego z’ibanze
batabakemurira, bitewe n’uko itangazamakuru ngo ritababa hafi
kugira ngo rigaragaze amakosa ya bamwe muri bo.
Ibi babitangaje nyuma y’inkuru KT Radio yakoze mu kwezi
gushize k’Ukwakira, yavugaga ku baturage bahagaritswe ku
mirimo ibahesha ubwishingizi bwo kwivuza, ariko bakaza guhita
bayisubizwaho nyuma y’ayo makuru.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|