Kigali: Itangazamakuru riranengwa kuba hari uduce tw’umujyi ritageramo

Bamwe mu batuye umurenge wa Kigali mu karere ka
Nyarugenge, n’ubwo ari mu murwa mukuru w’Igihugu, baravuga
ko batigeze babona Itangazamakuru mu mateka yabo kugeza
muri uyu mwaka wa 2018.

Bakavuga ko hari ibibazo abayobozi b’inzego z’ibanze
batabakemurira, bitewe n’uko itangazamakuru ngo ritababa hafi
kugira ngo rigaragaze amakosa ya bamwe muri bo.

Ibi babitangaje nyuma y’inkuru KT Radio yakoze mu kwezi
gushize k’Ukwakira, yavugaga ku baturage bahagaritswe ku
mirimo ibahesha ubwishingizi bwo kwivuza, ariko bakaza guhita
bayisubizwaho nyuma y’ayo makuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka