Kigali: Inzu 222 zubatswe nta byangombwa zigiye gusenywa

Umujyi wa Kigali wagaragarije Abadepite ko mu nzu zingera ku 1,400 zubatswe nta byangombwa, izigera kuri 222 zigomba gusenywa zikavanwaho burundu.

Izu 222 zubatswe nta byangombwa zigiye gusenywa
Izu 222 zubatswe nta byangombwa zigiye gusenywa

Umujyi wa Kigali wabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Kamena 2025 mu nama yawuhuje n’Abadepite, barebera hamwe uburyo ibibazo bikemuka muri serivisi z’inzego z’ibanze no mu miturire.

Umujyi wa Kigali wagaragaje ko mu miturire harimo ibibazo byinshi, ndetse ko ibigaragara cyane ari iby’abaturage bubaka nta byangombwa.

Dusabimana Fulgence, Visi Meya w’Umujyi wa Kigali ushinzwe iterambere n’imiturire, yerekana ishusho y’imiturire, yavuze ko hari inzu zubatswe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hari izagaragajwe n’icyogajuru (Satellite) zizasenywa kuko zubatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ati “Izo nzu zizasenywa zubatswe ba nyirayo badafite ibyangombwa, kandi zubakwa ahagenewe ibikorwa remezo ndetse ugasanga hazanyuzwa umuhanda”.

Abadepite babajije uburyo iki cyogajuru kibasha gutandukanya inzu zubatswe hatatanzwe ibyangombwa, maze basobanurirwa uburyo bigende.

Dusabimana yavuze ko ikintu cyubatswe ku butaka inzego z’ibanze hari aho zifunga amaso, ni cyo cyatumye hatekerezwa gukoresha satellite.

Ati “Ikintu cyose kirenga cm30 kitari kiri ku butaka butarabarurwa, icyo cyogajuru kirakigaragaza, iyo gitanze amakuru ntabwo afatwa nk’ukuri ahubwo ahuzwa na UPI y’aho cyagaragaje noneho ababishinzwe bakajya kureba koko niba ibiri kuri ubwo butaka bihuye n’ibiri muri System, iyo dusanze koko hari ibyongeweho birasenywa”.

Abadepite mu biganiro n'Umujyi wa Kigali
Abadepite mu biganiro n’Umujyi wa Kigali

Gusa biragoranye kuba iyo satelite yaguha ishusho yose y’umujyi, bisaba ko igenda ifata ibice bito bito.

Dusabimana avuga ko ubu buryo bwo gukoresha satellite bugaragaza ahubatswe nta cyangomba, kuko ibasha kugaragaza n’inzu zirimo kubakwa zarahawe ibyangombwa, ndetse n’izubakwa zitarahawe ibyangombwa kuko ibasha gutanga amakuru igendeye kuri UPI y’ubwo butaka.

Depite Nzeyimana Jean Claude yabajije niba hatabaho akarengane igihe iyi Satellite yatanze amakuru nabi, umuyobozi ushinzwe iterambere n’imiturire mu Mujyi wa Kigali asobanura ko nta karengane kabaho kuko aho yagaragaje hakorerwa ubugenzuzi.

Ati “Ubwiherero ntibusaba icyangombwa ni yo mpamvu hakenerwa ko umugenzuzi agera ahari kubakwa ubwo bwiherero igihe satellite yabigaragaje. Icyo gihe abayobozi iyo bamenye ko ari ubwiherero biba ngombwa ko icyubatswe kidasabirwa icyangombwa kidasenywa”.

Depite Uwamariya Odette na we yagarutse ku kintu cyo gusenya ko atari cyiza, ahubwo hafatwa ingamba zikumira kubaka nta byangombwa kugira ngo abaturage badakomeza kugwa mu gihombo, ndetse abaza niba izo satellite zitafasha mu gukumira abubaka nta byangombwa.

Aha yasubijwe ko inzu zose zidafatirwa icyemezo cyo gusenywa nk’uko biba byagaragajwe na Satellite, kuko iyo basanze umuntu wubatse ahantu hemewe kandi yari guhabwa icyangombwa, acibwa amande noneho agakomeza akarangiza inzu ye agahabwa amahirwe yo kudasenyerwa, ariko mbere yo gukomeza akabanza akaka icyangombwa.

Ati “Satellite yatangiye gutanga umusaruro kuko ubu n’inzego z’ibanze zirikandagira zikanagenzura, ndetse zigatanga amakuru ku gihe kuko baba bazi ko bazabibazwa nyuma y’uko bigaragaye”.

Basanga ibibazo biri mu butaka no mu myubakire bigomba gushakirwa ibisubizo birambye
Basanga ibibazo biri mu butaka no mu myubakire bigomba gushakirwa ibisubizo birambye

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Uwineza Beline, avuga ko Abadepite bateguye igikorwa cyo gusura abaturage mu gihugu hose, bagamije gukurikirana ibimaze kugerwaho mu mikorere y’inzego z’imitegekere zegerejwe abaturage mu kubaha serivisi nziza.

Ati “Iki gikorwa kirashimangira inshingano y’Inteko Ishinga Amategeko ijyanye no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, no gushyigikira imiyoborere idaheza kandi ishyira umuturage ku isonga. Bigira uruhare mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’intego za NST2 n’icyerekezo 2050."

Abadepite kandi banasuye ahatangirwa serivisi ku rwego rw’Umurenge, harimo serivisi z’ubutaka n’imyubakire, ibiro bishinzwe irangamimerere n’izitangirwa mu ikoranabuhanga rya Irembo, basuzuma niba serivisi zitangwa ku buryo bunoze, uko zifasha abazikeneye n’uko byorohera abaturage kuzigeraho.

Visi Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Uwineza Aline
Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Uwineza Aline

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka