Kigali: Imodoka iguye hejuru y’inzu y’umuturage
Imodoka yo mu bwoko bwa Avensis iyobye umuhanda igwa hejuru y’inzu y’umuturage, abantu babiri bari muri urwo rugo barakomereka, inzu nayo ihita isenyuka. Byabereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Gitega Akagari ka Kinyange mu Mudugudu wa Kabugenewe, kuri iki Cyumweru tariki 2 Nyakanga 2023.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega, Mugambira Etienne, yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka yaturutse ku mushoferi wari uvuye i Nyamirambo agana mu mujyi, ata umuhanda imodoka igwa hejuru y’inzu y’umuturage.
Ati “Umushoferi wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Avensis RAG 413, yataye umukono we imodoka igwa hejuru y’inzu iri mu Murenge wa Gitega ihita isenyuka, abantu babiri bari muri iyo nzu nabo bakomeretse, bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho”.
Gitifu Mugambira avuga ko abakomerekeye muri iyi mpanuka ari uwitwa Bampire Jeanette n’Umuhoza Chanceline.
Mu byateye impanuka, Gitifu Mugambira avuga ko byaturutse ku muvuduko mwinshi uwo mushoferi yari afite, kuko urebye aho impanuka yabereye uturutse ku muhanda harimo intera ingana na metero icyenda.
Uyumushoferi wakoze iyi mpanuka ntiyabashije kuboneka, kuko yahise ava mu modoka arirukanka.
Inzu iyi modoka yaguye hejuru nayo yahise isenyuka burundu, ku buryo nyiraho witwa Iryivuze Adiel, adashobora kubona uko ayisana kuko yangiritse bikomeye.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nimodoka cg nindege mbega!!!! nishyano kbs
Abobanu bakomerekeyemo bihangane IMANA Irabakiza