Kigali: Imishinga itatu y’urubyiruko ifite udushya yahembwe miliyoni enye n’igice

Ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, Ikigo ’1000 Alternatives Rwanda’ cyahembye imishinga itatu ya mbere y’urubyiruko yifitemo udushya mu mishanga 17 yari yitabiriye irushanwa.

Binyuze mu Kigo cy’Umujyi wa Kigali gishinzwe guteza imbere umurimo (Kigali Employment Service Centre), Umujyi wa Kigali ushakira amahirwe urubyiruko binyuze mu bafatanyabikorwa bawo kugira ngo urubyiruko rwiyungure ubumenyi, rubone ubushobozi, rubone akazi ndetse rubone n’abaterankunga.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa 18 Kamena 2020 Umujyi wa Kigali washyirikije ibihembo bingana na miliyoni enye n’igice (4,500,000Rwf) imishinga itatu y’urubyiruko yahize indi mu kugaragaza udushya, akaba ari ku bufatanye n’umufatanyabikorwa ‘1000 Alternatives Rwanda’ uzakomeza no kubakurikirana no kubashakira ingendo shuri mu mahanga.

Umushinga wa mbere wa Eric Safari witwa Aquasafi Ltd wahawe miliyoni ebyiri (2,000,000Frw) , ukaba ari umushinga uzafasha abakora ubworozi bw’amafi kumenya uko amazi yanduye, niba hari umwuka mwiza cyangwa se indwara zakwangiza amafi.

Umushinga wa Eric Safari witwa Aquasafi Ltd wo kumenya ubuzima bw'amafi mu mazi ni wo wegukanye umwanya wa mbere ahembwa miliyoni ebyiri
Umushinga wa Eric Safari witwa Aquasafi Ltd wo kumenya ubuzima bw’amafi mu mazi ni wo wegukanye umwanya wa mbere ahembwa miliyoni ebyiri

Umushinga wa Kabiri, ni uwa Iradukunda Francine witwa ‘Ineza Bamboo Products’ wahembwe miliyoni imwe n’igice (1,500, 000Frw). Ni umushinga wo kubyaza umusaruro igiti cy’umugano.

Umushinga wa gatatu ni uwa Niyonzima Pierre ukaba wahembwe miliyoni imwe (1,000,000Frw). Ni umushinga witwa SafeSana Ltd uzafasha abantu gukoresha neza gaz, ntizibateze impanuka za hato na hato kubera agakoresho kerekana aho gaz igeze ndetse niba hari n’aho icupa rifite ikibazo.

Iradukunda Francine ni we wabaye uwa kabiri ahembwa miliyoni imwe n'igice kubera umushinga Ineza Bamboo Products wo gutunganya umugano
Iradukunda Francine ni we wabaye uwa kabiri ahembwa miliyoni imwe n’igice kubera umushinga Ineza Bamboo Products wo gutunganya umugano

Mu ijambo rye, Umuyobozi wa ‘1000 Alternatives Rwanda’ Athman Ali, yavuze ko mu mishanga 17 yari yitabiriye irushanwa ryo kugaragaza ibyo bakora n’icyo bizafasha mu guhindura sosiyete, imishinga 15 ari yo yageze ku musozo hagatoranywamo itatu ya mbere, ariko ko n’abandi bazakomeza kubaba hafi.

Yagize ati “Dukorana n’urubyiruko, tugatera inkunga imishinga yarwo, uyu munsi twishimiye kuba batatu babonye inkunga yabo, twiteze kubona imishinga yabo ikomeza gutanga ibisubizo nk’uko babitugaragarije mu irushanwa.”

Niyonzima Pierre ni we wegukanye umwanya wa gatatu kubera umushinga SafeSana Ltd ahembwa miliyoni imwe
Niyonzima Pierre ni we wegukanye umwanya wa gatatu kubera umushinga SafeSana Ltd ahembwa miliyoni imwe

Yakomeje avuga ko nubwo hajemo ingaruka za koronavirusi ndetse aba mbere bakaba batabashije kujya mu ngendo shuri hanze y’u Rwanda, ngo bazakomeza gukurikiranwa maze imishinga yabo igere kure.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza, Umutoni Gatsinzi Nadine, yashimiye urubyiruko rwagaragaje imishinga itanga icyizere ndetse anashimira ubufatanye bwa ‘1000 Alternatives Rwanda’ n’Umujyi wa Kigali.

Ati "Iyi ni intangiriro nziza mubonye yo gutuma imishinga yanyu ikomeza gutera imbere, ni ibintu byiza kuko nubwo mukiri bato ariko mutekereza imishinga ifitiye igihugu akamaro, ituma mwihangira imirimo kandi mugatanga akazi. Turifuza kubabona no mu bihe bizaza namwe mushyigikira indi mishinga y’abandi ngo na bo bazamuke.”

Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n'imibereho myiza Umutoni Gatsinzi Nadine yashimiye urubyiruko arusaba kuzagera kure hashoboka
Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza Umutoni Gatsinzi Nadine yashimiye urubyiruko arusaba kuzagera kure hashoboka

Yongeyeho ati “Ni imishinga itanga icyizere kandi kuba mubonye inkunga bizarushaho kubatera umwete, tukaba dushimiye n’abafatanyabikorwa bacu kuko barebye icyajyaga kibangamira urubyiruko cyo kubura igishoro.”

Safari Eric wakoze umushinga wo gukora udukoresho dusuzuma niba amazi yororerwamo amafi adahumanye, yagize ati “Nasanze abantu borora amafi bagira ibihombo bya hato na hato kuko bapfa korora batarebye amazi niba ahumanye cyangwa se niba abasha kororokeramo amafi. Umushinga wanjye ni akamashini kazajya kereka aborozi niba amazi yanduye cyangwa amafi atabasha kuyihanganira.”

Ibyo bizakuraho igihombo cyabagaho ku borozi b’amafi kuko batitaga ku kumenya niba amazi bororemo ari meza cyangwa se ahumanye ku buryo yakwangiza amafi.

Ikigo 1000 Alternatives Rwanda cyatangiye gukorera mu Rwanda muri 2019 ndetse mu Kuboza nibwo batangije iri rushanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka