Kigali: Imihanda irafunguye, abantu bakomeze ibikorwa byabo uko bisanzwe

Urwego rw’Ubuvugizi bwa Guverinoma y’u Rwanda, ruratangaza ko mu gihe mu Rwanda hakomeje kubera inama ya CHOGM ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango wa Commonwealth, ubuzima muri Kigali butagomba guhagarara, ahubwo ko ibikorwa bikomeje uko bisanzwe.

By’umwihariko ku bijyanye n’ingendo, urwo rwego ruravuga ko imihanda isanzwe ifunguye kuri buri wese, bityo ko abantu bayikoresha bagakomeza ibikorwa byabo.

Icyakora imwe mu mihanda minini ni yo ifungwa akanya gato mu gihe imodoka zitwaye abashyitsi zitambuka, hanyuma abagenzi bagakomeza bakayicamo nk’ibisanzwe.

Ibi bivuze ko nta mihanda ifunze, ko abagenzi bemerewe gukomeza kuyikoresha bajya aho ari ho hose muri gahunda zabo zisanzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka