Kigali: Ikibazo cy’ubwiherero rusange budahagije kigiye gukemuka

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buravuga ko mu rwego rwo gukemura mu buryo burambye ikibazo cy’ubwiherero rusange, hari ubwatangiye kubakwa bugera kuri 56.

Ikibazo cy'ubwiherero kigiye gukemuka kuko hari ubwatangiye kubakwa
Ikibazo cy’ubwiherero kigiye gukemuka kuko hari ubwatangiye kubakwa

Iyo ugenze mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, byagorana kudahura n’abantu banyura mu tuyira bagiye barema duhinira hafi cyane, aho bihagarika ndetse hakaba n’abadatinya kuhakoresha bitabara ibikomeye.

Iyo ugerageje kuganira nabo bakubwira ko babiterwa n’amaburakindi, kuko baba bakubwe bakubura aho bashobora kwiherera, bityo bagahitamo guhinira hafi kubera ko baba bashaka kwikiranura n’umubiri.

N’ubwo ku bwabo babibona nko kwikiranura n’umubiri, ariko ku rundi ruhande usanga biteza umwanda wakurura indwara, cyangwa se ukaba wabangamira n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Umwe mu bakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, yabwiye Kigali Today ko ari umwe mu biyambaza ahantu henshi hatandukanye igihe yakubwe, gusa ngo abiterwa no kubura ubwiherero rusange.

Yagize ati “Iyo umuntu akubwe akenshi aca muri aka kayira, n’ubwo bidatanga isura nziza, ariko nta kundi wabigenza kuko uba wakubwe kandi nta yandi mahitamo ufite uretse kwikiranura n’umubiri. Turamutse tubonye aho kwiherera mu buryo bwa rusange hahagije, niho twakoresha kuko ntawishimira kujya mu bihuru”.

Mugenzi we yagize ati “Urakubwa ukabura aho wajya, niyo mpamvu duhitamo kujya hafi tubona, kuko nta kindi twakora, gusa turamutse tubonye aho twiherera hafi, natwe byadufasha. Uzi kujya mu gihuru ko uba wikanga ko ushobora no guhuriramo n’inzoka”.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko ikibazo cy’ubwiherero rusange budahagije muri uyu Mujyi kizwi, kandi ko hari imirimo yatangiye gukorwa mu rwego rwo kugishakira igisubizo mu buryo burambye.

Hari aho abaturage bihereraga mu bihuru bakangiza ibidukikije
Hari aho abaturage bihereraga mu bihuru bakangiza ibidukikije

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imiturire n’imitunganyirize y’Umujyi, Solange Muhirwa, avuga ko ku ikubitito hari ubwiherero bugera kuri 56 bwatangiye kubakwa mu bice bitandukanye bigera kuri birindwi.

Ati “Twatangiye kubaka ubwiherero rusange mu bice bitandukanye birindwi, ariko buri bwiherero bugiye bufite imisarane 8, harimo 3 bw’abagore, hakaba harimo bumwe bw’abafite ubumuga, hakaba 2 bw’abagabo n’undi muryango w’abafite ubumuga, ndetse hakabamo naho kwihagarika. Twagiye tureba ahantu cyane cyane hakunda guhurira abantu, cyangwa se ku nzira”.

Akomeza agira ati “Gahunda irakomeje kuko hari ahandi twabonye tuzakomeza tuhubake, kugira ngo tubashe gukemura ikibazo cy’abantu bakenera ubwiherero rusange, buza gufasha aho bwari buri, nko ku masoko na za gare, cyangwa ku nzu nini”.

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo mu buryo burambye, ngo inzu z’ubucuruzi zose zasabwe kuba zifite ubwiherero rusange, bikanagenzurwa ku buryo abazigana babona aho kwiherera. Ikindi ni uko harimo na sitasiyo za lisansi zigomba gutunganya ubwiherero, ku buryo inyinshi zatangiye kuvugururwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka