Kigali: Ihuriro ‘Job Net’ ryitezweho gufasha benshi kubona akazi

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko Ihuriro ryiswe ‘Job Net’ ry’abatanga imirimo n’abayikeneye biganjemo urubyiruko, ryitabiriwe n’abarenga ibihumbi icyenda bari bariyandikishije bakeneye imirimo.

Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Kigali, Martine Urujeni, yayoboye Ihuriro Job Net ry'abashaka akazi n'abagatanga
Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali, Martine Urujeni, yayoboye Ihuriro Job Net ry’abashaka akazi n’abagatanga

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza, Martine Urujeni, avuga ko urwo rubyiruko rurenga ibihumbi icyenda rwiyandikishije mu Ihuriro Job Net yabaye mu mezi atandatu ashize.

Urujeni avuga ko iryo Huriro ry’ubushize mu kwezi kwa Kamena 2023 ryafashije abagera ku 121 kubona imirimo ihoraho na 200 babonye ibiraka, 77 babonye imenyerezamwuga, mu gihe abagera kuri 9,225 babonye amahugurwa mu mirimo itandukanye.

Urujeni agira ati "Ubu twihutiye kugira indi(Job Net) kugira ngo na ba bandi babonye amahugurwa, kuko ari bo mubare munini, baze noneho bahure n’abafite imirimo, barebe niba ya mahugurwa babonye hari icyo yabafasha mu kubona imirimo."

Abayoboye inzego za Leta n’iz’abikorera barimo umunyemari Sina Gerard, bari baje gutanga inama no kumva niba hari abakozi babona mu rubyiruko rwitabiriye Job Net yo kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2024.

Sina Gerard wiswe Nyirangarama bitewe n’uko uruganda rwe ruri mu Kagari kitwa Nyirangarama, Umurenge wa Bushoki w’Akarere ka Rulindo, avuga ko urubyiruko rwita ku nama ze rutaza kumuburaho akazi bitewe n’ubwinshi bw’ibikorwa bye.

Sina yagize ati "Abaza bose mpereye kuri wowe, sinshobora kureba umuntu ngo muburire akazi, ntabwo akazi ari ibyo gutera iperu gusa ngo usinye ko wabonye akazi, ahubwo nkubakamo akazi wowe n’aho uri."

Sina Gerard yizeza urubyiruko ko rutazamuburana akazi
Sina Gerard yizeza urubyiruko ko rutazamuburana akazi

Yakomeje agira ati "Mu Banyarwanda bose hirya no hino mu Rwanda no hanze, hari abo mfite mu bufatanye bw’ubuhinzi, ubworozi, mu bucuruzi, mu kubyongerera agaciro, akazi ngatanga mu bwato, nkagatanga mu ndege nkagatanga mu makamyo."

Uretse abakozi barenga 1500 akoresha, Sina avuga ko akorana n’abahinzi barenga ibihumbi bitanu bamugemurira umusaruro w’ibyo bejeje, akaba afite amavuriro, amashuri na Kiliziya, ku buryo ngo urubyiruko rumugana atabura icyo arumarira.

Aba barimo uwitwa John Hakizimana urangije kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda ibijyanye n’ivugururamibereho (Social Work), akaba nta cyizere yari yabona cy’ibyo yabasha gukora.

Ati "Ibyo kwita ku bantu bakuze, ku bana bato n’abandi bakeneye ubufasha byose nabikora."

Umuyobozi w’Ikigo cyitwa ’Bright Future Cornerstone’ gihugura urubyiruko mu bijyanye n’ikoranabuhanga, kwihangira umurimo n’Ubuyobozi buzana impinduka, Eric Rukundo, avuga ko kuva mu mwaka ushize wa 2023 bamaze kubonera imirimo abarenga 150 bitabiriye Job Net mu Mujyi wa Kigali.

Abarenga ibihumbi icyenda barasabirwa akazi nyuma y'amahugurwa bari bamazemo amezi atandatu
Abarenga ibihumbi icyenda barasabirwa akazi nyuma y’amahugurwa bari bamazemo amezi atandatu

Rukundo avuga ko imibare y’ababona akazi ugereranyije n’abarangiza kwiga ari mike cyane, kuko mu mwaka ushize ngo yabonye muri RDB ibigo ibihumbi 25 ari byo byitabira gusora neza muri Leta, bivuze ko ari byo bikomeye bibasha gutanga imirimo ihoraho.

Rukundo avuga ko mu gihe amashuri ashyira ku isoko ry’umurimo abarenga ibihumbi 20 buri mwaka, ari ngombwa ko buri wese yakwihangira umurimo cyangwa buri kigo cyikakira nibura umukozi umwe mushya buri mwaka, ariko ngo si ko biri.

Icyegeranyo cyakozwe n’Ikigo NISR mu mwaka ushize wa 2022 ku miterere y’umurimo, kigaragaza ko ubushomeri mu rubyiruko bwari ku rugero rwa 25.6%, bahwanye 921,600. Umujyi wa Kigali wari ufitemo abarenga ibihumbi 346 batagira akazi gahoraho.

Gahunda ya Leta y’imyaka 7 kuva muri 2017-2024 iteganya guhanga imirimo mishya igera nibura kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 500, cyangwa abagera ku bihumbi 214 buri mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ngewe nasoje s3 nkaba nshaka akazi kuko nabuze amafaranga yogukomeza kwiga 0795079092

Niyogushimwa samuel yanditse ku itariki ya: 15-09-2024  →  Musubize

Ngewe nasoje s3 nkaba nshaka akazi kuko nabuze amafaranga yogukomeza kwiga 0795079092

Niyogushimwa samuel yanditse ku itariki ya: 15-09-2024  →  Musubize

Mwaramutseneza nifuzaga amahirweyakazi nize HEG tell0783825935 mvuga igiswahili,icyongereza,nikinyarwanda,mfite nubumenyi muri ict akazikose nagakora katari munsi 100000frw mbarizwa muri kacyiru murakazecyane.

Niyonkuru ramadhani yanditse ku itariki ya: 15-05-2024  →  Musubize

Mwaramutseneza nifuzaga amahirweyakazi nize HEG tell0783825935 mvuga igiswahili,icyongereza,nikinyarwanda,mfite nubumenyi muri ict akazikose nagakora katari munsi 100000frw mbarizwa muri kacyiru murakazecyane.

Niyonkuru ramadhani yanditse ku itariki ya: 15-05-2024  →  Musubize

Mbere na mbere ndashima umugaba wikirenga nyakubahwa president paul kagame
None ako kazi twebwe ko tutabimenye ubu twe twabimenya gute ngo natwe tugasabe kuko hari beshi bameze nkange mugerageze mutubwire murakoze

Ndacyayisenga assiel yanditse ku itariki ya: 16-12-2023  →  Musubize

Ni gute twabona link yo kwiyandikisha mubashaka guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora azaba 2024 kugirango ibisabwa tutujuje tubishake hakiri kare?

NDAYAMBAJE Eric yanditse ku itariki ya: 16-12-2023  →  Musubize

Ubu se iki,kibazo kijyanye n’iyinkuru koko

Elias yanditse ku itariki ya: 16-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka