Kigali: Ibyifuzo by’abaturage byahawe agaciro mu gishushanyo mbonera

Umujyi wa Kigali uravuga ko igishushanyo mbonera gishya cy’uyu mujyi abaturage bazaba bakibonamo bikazanoroha kugishyira mu bikorwa, kuko aribo bagize uruhare mu kugitangaho ibitekerezo.

Umujyi wa Kigali weretse abantu Igishushanyo mbonera kivuguruye cy'umujyi cyahaye agaciro ibyifuzo by'abaturage
Umujyi wa Kigali weretse abantu Igishushanyo mbonera kivuguruye cy’umujyi cyahaye agaciro ibyifuzo by’abaturage

Byavuzwe kuri uyu wa gatatu 26 Nzeri 2018, nyuma yo kugaragarizwa ibyifuzo by’abaturage ku gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa kigali kivuguruye.

Umujyi wa Kigali kandi uvuga ko mu gushyira mu bikorwa iki gishushanyo mbonera, hazagenderwa ku bitekerezo by’abaturage, ariko nanone hakarebwa ubwiyongere bwabo. .

Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali cyari gisanzwe, nta ruhare na ruto umuturage yari yaragize mu kugitegura.

Ibi ni nabyo byateraga abaturage ahanini guhora bavuga ko igishushanyo mbonera cy’umujyi kigamije kuwirukanamo abadafite ubushobozi.

Inzobere zakusanyije ibitekerezo by’abaturage b’Umujyi wa Kigali ku buryo babona igishushanyo mbonera cy’umujyi gikwiye kuba giteye.

Hari n’abaturage bagiye batanga ibitekerezo ku buyobozi bw’Umujyi wa Kigali babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

70% by’ababajijwe bavuze ko bifuza igishushanyo mbonera kitirukana abaturage bafite ubushobozi buke mu mujyi.
Bavugaga ko abafite ubushobozi buke bakwiye gushakirwa aho batuzwa hajyanye n’ubushobozi bwabo, kandi umujyi ukaba worohereza abawutuye bose kuwubamo.

Umwe mu baturage yabwiye Kigali Today ati:” Bakwiye guteganya ahantu hatura abifite, ariko hagateganywa n’ahazatura abafite ubushobozi bukeya nk’uko batekereza ahazajya inganda n’ibindi”.

Abaturage kandi bavuga ko mu kuvugurura igishushanyo mbonera hakwiye kujya habaho gutekereza mu gihe kirekire, kuko hari ubwo igishushanyo mbonera kigena ibikorwa bizakorerwa ahantu, ariko mu gihe runaka ibyo bikorwa bikavanwaho.

Umuyobozi w’ishami ry’imiturire n’imitunganyirize y’umujyi mu Mujyi wa kigali Fred Mugisha, avuga ko abaturage bifuza kubaka amazu ajyanye n’amikoro yabo bazemererwa ariko hakarebwa n’ubwiyongere bwabo.

Ati” Tutarebye ku bwiyongere bwabo byazajya kugera muri 2025 ubutaka bwarashize, kandi tudatuje abaturage bose duteganya kuba dufite”.

Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2050, Umujyi wa Kigali uzaba utuwe n’abaturage miliyoni 6.

Biteganyijwe ko iki gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali kizaba cyamaze kuvugururwa mu kwezi kwa kane umwaka utaha wa 2019, ari nabwo kizatangira gushyirwa mu bikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwaramutse igishanyo mbonera gishyashya nifuzako cyateganya aho rubanda rugufi rwazatura hagatecyerezwa kontabareshya kandi umujyi uturwa nabakize nabacyene kuko hakwibukwa ko hari bakavukire nabimukira bahabyariye hagatecyerzwa ese ababo bazabahe ko ntayindi nkomoko bafite icyo ni kimwe kabiri2 iyo utembereye mubindi bihugu usanga imisozi itunganywa igaturwa kuko hasi mubibaya usanga imvura isenyera abantu ariko nanone bijyanye nubushobozi bwigihu cyacu ibi ndabivuga kuko ahandi bakize ntahadaturwa barahatunganya hagaturwa hapfa kiba hatunganyije umujyi ugizwe nimisozi mon kigili jali rebero nahandi zarutunga na handi ubwo rero biragoye ko ahohose hataturwa ntahasigara noneho watecyereza kwimura abahatuye ukumvako uzabadhyira munzu yibyumba bibiri utitaye kumuryango bafite utitaye kukungene yubatatse inzu ye imuhagije numuryango we ukumvako umwimura kuko ubishaka kuhatera ishyamba ntawanga ibidukikije ariko ibidukikije bikorerwa nde?ugomba kubigiraho inyungu cyangwa ikinda uturere nidushaka gutuza abaturage babanze barebe ahatera naho ubundi tuzatura tubure ibyo turya havuke ibindi bibazo ikibazo aha mon kigali abantu baziko dutuye mwishyamba rya leta ariko sibyo twa tujwe kumusozi wa Kagaba numuvandimwe we se gafiri byumwikane neza ko tutatuye mwishyamba

kazitunga yanditse ku itariki ya: 29-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka