Kigali: Ibibanza 696 bishobora kwamburwa ba nyirabyo bananiwe kubyubaka

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buravuga ko mu mpera z’umwaka wa 2020 bwabaruye ibibanza 696 byananiwe kubakwa na ba nyirabyo ku buryo itegeko rishobora gukurikizwa bakaba babyamburwa bigahabwa ababishoboye.

Ni ibibanza bivugwa ko bamwe bahawe ibyangombwa bibemerera kubyubaka, ariko bakananirwa kubishyira mu bikorwa, ku buryo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko ikigomba gukorwa ari ugukumira ko umuntu agira ubutaka mu gihe atabubyaje inyungu, akaba yabugurisha, bugakomeza guhererekanywa buva ku muntu umwe bujya ku wundi, nyamara iterambere ryifuzwa ritagerwaho, kandi hari abimwe amahirwe yo kuba babubyaza umusaruro.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imiturire n’imitunganyirize y’Umujyi, Solange Muhirwa, avuga ko mu mpera za 2020, bakoze ibarura ry’ibibanza biri mu cyiciro cya mbere cy’igishushanyo mbonera kuko kigizwe n’ibyiciro bitanu.

Ati “Mu mpera z’umwaka wa 2020 twari twakoze ibarura, ariko tubarura ibibanza biri mu cyiciro cya mbere cy’igishushanyo mbonera, ubundi igishushanyo mbonera kizaba mu byiciro bitanu, icyiciro cya mbere ni icy’ibibanza biba byaramaze kugezwamo ibikorwa remezo by’ibanze”.

Akomeza agira ati “Muri iryo barura twari twabaruye ibibanza 696 bitubatse. Icyo gihe twakoranye n’ababifite tubakangurira kuba batangira kubyubaka. Hari bamwe muri bo batangiye kubyubaka, hari n’abandi batabyubatse. Muri iyi minsi twatangiye undi mukoro wo kumenya ese dusigaje ibibanza bingahe, kuko hari n’abo duha ibyangombwa byo kubaka ariko ntibubake”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, avuga ko itegeko rifite icyo risaba mu kubyaza ubutaka umusaruro, ndetse rikagira n’igihe riteganya.

Ati “Ba nyirabyo baramenyeshejwe no kwibutswa aho biri ngombwa, ubwo rero hakaba hagomba gukurikizwa icyo itegeko riteganya, harimo no kuba byahabwa ababibyaza umusaruro, cyangwa se Leta ikaba yagira ibyo ifatira kugira ngo ikurikize icyo itegeko rivuga”.

Ibi kandi ngo biranareba umushinga wa “Amarembo City Center”, Umujyi wa Kigali umaze imyaka itanu utangaje ko amazu agize uyu mushinga agiye gutangira kubakwa, ariko kugeza n’uyu munsi nta kimenyetso cyerekana ko bizakorwa kuko aho ugomba gukorerwa hagikikijwe n’amabati.

Uyu ni umwe mu mishinga minini y’umujyi wa Kigali, ukaba umaze igihe kigera hafi ku myaka 20 utangiye kuvugwa, kuko watangiye mu mwaka wa 2004, ariko ukaba waragiye wumvikanamo ubwumvikane bucye hagati y’abafite ibibanza byaho biteganyijwe ko uzubakwa, n’umujyi wa Kigali.

Ni umushinga ugomba kuzakorerwa ku buso bungana na metero kare ibihumbi 120, ziri mu bibanza by’ahahoze ari kwa Mironko, Mukangira, Akagera Motors, Ets, Verma biri hagati y’inyubako ya Kigali City Tower (KCT) na Kigali City Mall yahoze yitwa (Union Trade Center).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka