Kigali: Hoteli 13 na Resitora 40 zashyiriweho amabwiriza yihariye yo kwirinda Covid-19

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwasohoye urutonde rwa Hoteli 13 na Resitora 40 zo muri Kigali zashyiriweho amabwiriza yihariye ajyanye no kwakira abantu muri iki gihe cyo guhangana n’ikwirakwira rya COVID19. Amwe muri ayo mabwiriza avuga ko izo Hoteli na Resitora zizajya zakira abazigana ari uko babanje kwerekana ko bipimishije icyorezo cya COVID-19 ndetse n’abakozi bazo bakaba bategetswe kuzajya bipimisha, icyemezo cy’uko bipimishije kikagaragaza ko nta COVID-19 bafite.

Ibisubizo byo kwipimisha bizaba bifite agaciro k’iminsi 7 ku bakiliya n’iminsi 14 ku bakozi.

RDB yatangaje ko aya mabwiriza atangira kubahirizwa guhera ku wa Gatanu tariki ya 25 Kamena 2021.

Kwipimisha bikorerwa kuri site zagenwe cyangwa ku mavuriro yigenga yabyemerewe, uwipimisha akiyishyurira ikiguzi cyo gupimwa.

Amavuriro yemerewe gupima ngo ashobora kumvikana na Hoteli bakagena ko gupima bibera kuri Hoteli. Icyo gihe Hoteli igena icyumba cyo gupimiramo.

Mu zindi Hoteli na Resitora zitari ku rutonde ruherekeje aya mabwiriza, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ngo kizajya gikora ipima ritunguranye ku bakiriya cyangwa abakozi.

Soma hepfo aya mabwiriza yose ndetse n’urutonde rwa Hoteli na Resitora zisabwa kuyubahiriza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka