Kigali: Hatangijwe ibikorwa byagutse byo kubaka imihanda ya kaburimbo muri Karitsiye

Mu mujyi wa Kigali hatangijwe gahunda yo kubaka imihanda yo muri Karitsiye, aho abaturage batanze 30% naho Umujyi wa Kigali utanga 70%.

Guhera ku wa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023, mu Mujyi wa Kigali hatangijwe ku mugaragaro ibikorwa byo gushyira kaburimbo mu mihanda yo muri karitsiye zo mu Mujyi wa Kigali, igikorwa cyagizwemo uruhare n’abaturage bafatanyije n’Umujyi wa Kigali.

Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka iyi mihanda
Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka iyi mihanda

Ni igikorwa cyatangirijwe mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo.

Umujyi wa Kigali wari uhagarariwe n’Umuyobozi w’Umujyi wungirije, Dr Merard Mpabwanamaguru, mu gihe iyi mihanda izubakwa na kompanyi yitwa Karame Rwanda isanzwe ikora ibikorwa by’ubwubatsi.

Dr Merard Mpabwanamuguru yashimiye abaturage kuba barishatsemo ibisubizo byo gushaka 30% naho Umujyi wa Kigali ukabongerera 70% by’ingengo y’imari ikenewe. Yavuze ko iyi mihanda niyuzura kuyisana bizajya bikorwa n’Umujyi wa Kigali mu gihe yajyaga icungwa n’abaturage ubwabo.

Umuyobozi wa Karame Rwanda izubaka iyi mihanda ari we Munyakazi Sadate, yatanze icyizere ko iyi mihanda izubakwa mu bice bitandukanye bya Kigali izaba yamaze kuzura mu kwezi gutaha kwa Gatandatu, anavuga ko iri soko batsindiye biramutse bigenze neza bazubaka ibilometero 300.

Ati “Kompanyi ya Karame Rwanda mpagarariye ni yo izubaka iyi mihanda, ntekereza ko abaturage babyitabiriye nk’uko bigomba bishobora kuzagera ku bilometero 300 mu gihe cy’imyaka itatu."

Yakomeje agira ati "Ubu twahereye mu Karere ka Gasabo, mu Kagari ka Kibagabaga, dufite undi mushinga uri Bumbogo, undi uri i Ndera, undi uri Gasogi n’undi uri Kacyiru. Iyo mishinga yose nka Karame Rwanda twamaze kuyiha amabwiriza yo gutangira imirimo. Imirimo igeze kure ku buryo mu kwezi kwa Gatandatu tuzaba twamaze gushyiramo kaburimbo."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwatubwira amakuru kumuhanda Masaka Rusheshe

Niyindagiye Ernest yanditse ku itariki ya: 26-06-2023  →  Musubize

Ibikorwa remezo nibyiza cyane kndi turabishima arko haraho usanga rural development itubahirizwa uko bikwiye urugero rwahafi niba umuntu yaravutse muri 1982 bikaba bigeze 2023 icyo gihe cyose ntamuhanda ubwo icyaro cyo muracyireba kamonyi _ kayenzi bakokwe -kiyumba Aho hantu mutuvuganire tubona harapfukiranye ntihagendeka kuva KERA nanubu Murakoze !

Alias yanditse ku itariki ya: 26-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka