Kigali: Hashyizweho itsinda rikura ibiti bishaje ku nkengero z’imihanda

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Bruno Rangira, yatangaje ko hashyizweho itsinda riri kugenzura ibiti biteye ku nkengero z’imihanda bishaje bigakurwaho, kugira ngo hirindwe ko byakomeza guteza impanuka.

Ibiti bishaje byagushijwe n'imvura ivanze n'umuyaga byangiza imihanda
Ibiti bishaje byagushijwe n’imvura ivanze n’umuyaga byangiza imihanda

Ni mu gihe muri iyi minsi hagaragaye imvura nyinshi ivanze n’umuyanga bigatuma ibiti biteye ku nkengero z’imihanda cyane cyane ibishaje bigwa, bikagwira abantu ndetse bikanangiza ibinyabiziga.

Imibare ituruka mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere, Meteo Rwanda, yari yagaragaje ko muri uku kwezi kwa Nzeli hazagwa imvura izagera ku kigero cyo hejuru y’isanzwe iboneka.

Iyo mibare igaragaza ko muri uku kwezi, mu Mujyi wa Kigali hazagwa imvura iri hagati ya mm 25-75 irenze ikigero cy’iyari isanzwe, mu Burasirazuba hazagwa iri hagati ya mm 10-75 ariko ho ikazaba iri ku kigero cy’isanzwe ihagwa.

Iyo mibare kandi igaragaza ko mu Ntara y’Amajyepfo n’Uburengerazuba hazagwa imvura iri hagati ya mm 50 na 150, ikazaba irenze isanzwe ihaboneka, ndetse no mu Majyaruguru hazaboneka iri hagati ya mm 25 na 100, nayo izaba iri hejuru y’ihasanzwe.

Ku gicamunsi cyo ku wa 11 Nzeli 2018, mu mvura yaguye mu Mujyi wa Kigali, yagushije kimwe mu biti cyari giteye mu nkengero z’umuhanda uturuka Nyamirambo ugana mu Mujyi, gihitana umumotari witwa Habiyakare Hassan.

Iyaguye ku gicamunsi cyo ku wa 12 Nzeli yo yaje ari gatumwa kuko ibiti hafi ya byose bishaje byo muri uyu Mujyi byaguye mu mihanda, byangiza amamodoka yahitaga, ku bw’amahirwe ntihagira uwo bihitana.

Ni muri urwo rwego Umujyi wa Kigali wafashe umwanzuro wo gutangira kugenzura ibiti bishaje bigatemwa mu rwego rwo kurwanya impanuka.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu ishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Ndushabandi JMV, yagiriye inama abagenzi ndetse n’abatwara ibinyabiziga kwigengesera muri iki gihe cy’imvura idasanzwe, bakirinda kuyigendamo kugira ngo birinde impanuka byabateza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Izi ni ingaruka z’uko inganda zikomeye zohereza imyotsi myinshi mu kirere ikacyangiza (air pollution).Nibyo bitera Ibiza binyuranye,birimo Imiyaga nk’iyi (hurricanes),Typhoons,Earthquakes,Inkangu,Wildfires,etc…Nkuko Yesu yabivuze muli matayo 24,ni bimwe mu byerekana ko turi mu minsi y’imperuka.Niyo mpamvu tugomba gushaka imana cyane,aho kwibera mu byisi gusa,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Tubifatanye n’akazi gasanzwe,kugirango tubeho.

Gatare yanditse ku itariki ya: 13-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka