Kigali: Hari imihanda mishya igiye gushyirwamo imodoka zitwara abagenzi

Urwego ngenzuramikorere (RURA), ruratangaza ko mu minsi ya vuba imwe mu mihanda mishya mu Mujyi wa Kigali itangira gukorerwamo n’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Ni nyuma yaho bigaragaye ko uko Umujyi wa Kigali ukomeza kugenda waguka, ndetse n’imihanda ikagurwa abahaturiye barushaho gukenera serivisi zo gutwara abagenzi.

Mu itangazo rigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa RURA ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Mutarama 2022, riragira riti “Ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, hagaragajwe ko imihanda ikurikira ikeneye imodoka, RURA ikaba isaba abifuza gukorera muri iyo mihanda babisaba banyuze ku rubuga rwa RURA (www.rura.rw) basanzwe basabiraho impushya zo gukora uwo murimo (Licence)”.

Ku ikubitiro imihanda igiye kubona imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange igera ku 10, ikaba irimo umuhanda Karuruma-Gihongwe-Rubingo, Rutunga-Nyaconga (via Kajevuba), Nduba-Nyaconga via Gasanze, Miduha-Nyanza, Remera-St Joseph via Kabeza, Kimironko-Azam-Bumbogo, Kabuga-Mbandazi, Nyanza-Nyarurenzi na Nyabugogo-Kanogo-Akarekare-Cyumbati.

Bamwe mu baturage batuye mu bice bigiye kubona imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ni amakuru bakiriye neza kuko bavuga ko bigiye kubavuna amaguru kubera ko byabagoraga kugera mu bice bashyiriwemo imodoka bikabatwara amafaranga menshi ndetse n’umwanya.

Omar Sekamana utuye mu Murenge wa Nyamirambo ahazwi mu Miduha, avuga ko ubusanzwe akorera mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ku buryo kuhangera byamusabaga gutega inshuro eshatu cyangwa se agatega moto mu gihe yabaga yakererewe.

Ati “Urabona amasaha ya mu gitondo nkanjye nkorera i Gahanga, byadusabaga kubanza kunyura mu Mujyi, kujya gushaka bisi igera i Nyanza, ni ibintu byari bikomeye, ariko ubu urumva niba ari bisi imwe ihita igutwara kugera i Nyanza, ni ibintu bigiye koroshya akazi cyane kuko bizajya bitwara iminota micyeya”.

Akomeza agira ati “Akenshi iyo habayeho nko gucyererwa umuntu yiyambaza nka moto iva hano igera kuri gare ya Nyanza ku mafaranga 1500 kongeraho nka bisi ikugeza i Gahanga, ayo n’andi 500. Ubwo urumva mu gihe wacyererewe inoti y’ibihumbi 2 iba igomba kukuvamo, udashyizemo ayo ku ruhande uri bukoreshe n’ayo gutaha”.

Icyo bose bahurizaho ni uko bashimira cyane inzego z’ubuyobozi bwabatekerejeho bukaba bugiye kubaha imodoka bazajya bifashisha mu ngendo zabo.

RURA ivuga ko kimwe n’izindi modoka zisanzwe zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali mu buryo bwa rusange, n’izizakorera muri iyo mihanda mishya hazajya hakoreshwa ikoranabuhanga mu kwishyura ingendo (Cashless), hifashishijwe amakarita y’ibigo bibifitiye impushya aribyo AC Group Ltd cyangwa Centrika Ltd.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Imodoka izave na Nyabugogo igere i Rwahi(ya Shyorongi).

Mweusi yanditse ku itariki ya: 22-01-2022  →  Musubize

Ko itangazo,rya RURA ryari yashyizeho na Nyacyonga _Masoro,aha ko mwadukuyemo turazira iki??Rwose nubwo ntahantu dufite batuvugira abayobozi wapi ntibayuvugira,natwe mudusubize kui list ducyeneye imodoka natwe.
Thanks

Masoro

Masoro yanditse ku itariki ya: 22-01-2022  →  Musubize

Turashimira RURA ku gitekerezo cyiza cyo gushyira imodoka muri iriya mihanda.Ariko hari undi muhanda wakongerwaho twakwita Shango-Gasanze -Batsinda.

Niyonshuti Valens yanditse ku itariki ya: 22-01-2022  →  Musubize

munababwire bakore umuhanda wa mbere mu RWANDA ucamo abanyamaguru benshi ariko bakaba badafite uko babisikana n’imodoka: Kwa MUTWE.
Ariko abadepite n’abasenateri ntibajya bahaca ngo birebere akaga abahaca babamo?
ubwo murashaka ko HE azihagrurukira akagira icyo abivugaho?
ntimukamugore ariko

ntimubinige yanditse ku itariki ya: 22-01-2022  →  Musubize

twedutuye bweramvura mwarakoze kuduha bis ariko zidusiga aho kaburimbo iragirira tugakora ibirometero2,5 muzigejeje kwitaba byadufasha murakoz

habanabakize j de dieu yanditse ku itariki ya: 21-01-2022  →  Musubize

Muzashyireho niziva remera ,kanombe ,igakomeza kabuga ubera ko abantu dukorera kukibuga kindege dutaha kabuga bidusaba kujya 12 kandi tuba turibenshi cyane nabava kubitaro bisaba ko dukoresha moto bikaduhenda murakoze.

AMOS yanditse ku itariki ya: 21-01-2022  →  Musubize

Muzashyireho niziva remera ,kanombe ,igakomeza kabuga ubera ko abantu dukorera kukibuga kindege dutaha kabuga bidusaba kujya 12 kandi tuba turibenshi cyane nabava kubitaro bisaba ko dukoresha moto bikaduhenda murakoze.

AMOS yanditse ku itariki ya: 21-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka